Abagore bikorera baracyari mbarwa

Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF) rutangaza ko abagore bikorera bakiri bake, rugasaba abafatanyabikorwa gushyigikira gahunda ya HeForShe, bakongera umubare wabo.

Iyi mbonerahamwe igaragaza ko abagore bikorera bakiri mbarwa mu Rwanda
Iyi mbonerahamwe igaragaza ko abagore bikorera bakiri mbarwa mu Rwanda

Mushimiyimana Eugenie, uhagarariye abagore muri PSF, agaragaza ko abikorera b’abagore bashobora gucunga neza ibijyanye n’ubucuruzi.

Agira ati “ Akaba ari yo mpamvu dusaba abafatanyabikorwa barimo Leta, abikorera ndetse n’imiryango yigenga, guharanira kongera umubare wabo.”

Tariki ya 16 Nzeli 2016 PSF yateguye ibiganiro, yatumiyemo abayobozi b’ibigo bitandukanye by’abikorera. Ababyitabiriye basinyiye ko bashyigikiye gahunda ya HeForShe. Bemeje ko bagiye kubikangurira abo bayobora kugira ngo umubare w’abagore bikorera wiyongere.

PSF igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo by’abikorera bingana n’ibihumbi 154 na 236. Abagore bafite 26.8% y’ibyo bigo. Abo bagore ariko ngo bafite igishoro gito cyane. Bikaba bigaragazwa na raporo ya PSF yo mu mwaka wa 2014.

Abagore bamwe ngo ntibitabira kwikorera kuko bakitinya mu kugana bigo by’imari ngo bake inguzanyo. Bahuriza ku kuba batabona ingwate.

Abayobozi batandukanye b'ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda basinyiye kongera umubare w'abagore bikorera
Abayobozi batandukanye b’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda basinyiye kongera umubare w’abagore bikorera

Gahunda ya "HeForShe" yatangijwe muri Kamena muri 2015. Yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women).

Hatoranyijwe abakuru b’ibihugu 10 barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kugira ngo bajye imbere y’ubu bukangurambaga bugamije gushyigikira umugore mu iterambere.

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) ivuga ko ku ruhande rw’u Rwanda hakenewe abagabo n’abahungu ibihumbi 500 bo kwemeza ko bashyigikiye iterambere ry’umugore. Kuri ubu umubare ugeze ku bihumbi 110. Iyo gahunda izasozwa bitarenze umwaka wa 2016.

Umutoni Gatsinzi Nadine, umunyambaganga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), avuga ko iyi Ministeri ishinzwe gukora ubukangurambaga bwo gushyigikira HeForShe.

Yatangiye gushyira imbaraga mu nzego z’ibanze kugira ngo umwaka wa 2016 uzarangire bageze ku mubare usabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka