Muri gahunda yo kurushaho kwegereza abahinzi inyongeramusaruro n’imbuto zo guhinga, umutwe w’inkeragutabara, niwo uzajya ukora ubu bucuruzi.Aha ni uguhera mu gihembwe A cy’umwaka wa 2016-2017.
Kasavubu Aimable perezida wa Koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu karere ka Bugesera, avuga ko bagifite ububiko bwuzuye imbuto n’ifumbire. Bahangayikishijwe no kuba bizabaviramo igihombo.
Yagize ati “Inkeragutabara zizanira ububiko bwazo, ibyo twari dusigaranye twari kuzabicuruza mu gihembwe cya mbere bizabura abaguzi kuko twatswe isoko ryo gucuruza.”
Kasavubu avuga ko ku giti cye agifite toni y’imbuto y’ibigori ataracuruza.
Bahufite Paul umwe mu bacuruzi, avuga ko inkeragutabara zabagurira umusaruro bari basigaranye, ku kiranguzo, zikawuheraho zicuruza, nabo ntibahombe.
Nkinzingabo Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera avuga ko aba bacuruzi badakwiye kugira impungenge z’ibicuruzwa babitse
Ati “Ndabizeza ko ubuyobozi bw’akarere buzabafasha maze inkeragutabara zikabibagurira, kuko imbuto bacuruzaga niyo izakomeza guhabwa abaturage.”
Mu karere ka Bugesera habarizwaga abacuruzi b’inyongeramusaruro n’imbuto 16, umwe muri buri murenge.
Kuri ubu hazajya habaho abacuruzi babiri muri buri kagari ku girango ibi bicuruzwa birusheho kwegerezwa abaturage.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yo gutegura igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Bugesera yabaye kuwa 09/08/2016, Dr K Christine niwe wari uhagarariye MINAGRI muri iyi nama naho APTC yari ihagarariwe na Maj Canisius. Muri iyi aba basanzwe Bacuruzi inyongeramusaruro, bamenyeshejwe ko bashobora "gukomeza gucuruza izi nyongeramusaruro" ariko bikozwe hakurikijwe Amabwiriza ya MINAGRI arebana n’itangwa ry’inyongeramusaruro zunganiwe mu bihembwe by’ihinga bya 2017A&B
Ntabwo rero Aba Bacuruzi bahagaritswe ahubwo nibo bafata icyemezo cyo "gukomeza gucuruza inyongeramusaruro z’ubuhinzi zigezwa ku bahinzi mu buryo bwunganiwe" cyangwa bagahitamo kutabikora.
Ntagihombo rero inkeraguragutabara zije guteza abacuruza inyongeramusaruro, ahubwo baje gufasha kunoza imikorere n’IMIKORANIRE y’abafatanyabikorwa (MINAGRI/ AKARERE/ ABACURUZI B’INYONGERAMUSARURO MU MIRENGE) mu rwego rwo kwirinda ibyo byose byangiza gahunda ya Nkunganire.
Dufashe abahinzi kubona amakuru nyayo, atarimo urujijo.
Murakoze
Nonese ababikoraga barajya mubiki? Ubwo erega bahindutse abashomeri karabaye!