Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2022 ugereranyije n’Ukwakira 2021.
Sosiyete 51 zasabye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwazikura mu gitabo cya sososiyete z’ubucuruzi. RDB ibinyujije ku biro by’Umwanditsi Mukuru yamenyesheje abantu bose ko izo sosiyete zandikiye Umwanditsi Mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo kwandukurwa mu gitabo cya sosiyete z’ubucuruzi.
Abacururizaga hasi mu gasoko k’ikigoroba ka Nyanza mu Murenge wa Ngera, bishimiye isoko bubakiwe, ku buryo ubwo ryafungurwaga abashakaga kurikoreramo batarikwirwagamo, ariko kuri ubu urisangamo abacuruzi batarenga batanu.
Raporo yiswe ‘The State of Instant and Inclusive Payment Systems in Africa (SIIPS – Africa 2022)’ yateguwe n’Ikigo giteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika (AfricaNenda), Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA) na Banki y’isi, igaragaza ko guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga muri (...)
Abaturage b’Umudugudu wa Nkoma ya kabiri (Shimwapolo), Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, barishimira ko babonye isoko rya kijyambere kuko ibicuruzwa byabo bitazongera kunyagirwa.
Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse, ikilo kigera ku mafaranga 500, ibintu byari bibaye bwa mbere mu Karere ka Musanze ahafatwa nk’ikigega cy’ibirayi, ariko ubu byamaze kumanuka aho ikilo cyageze kuri 400.
Umuryango mpuzamahanga uzwi nka ‘International Rewards Program – IRP’ ni umuryango ufite porogaramu iteza imbere abaturage ihereye ku bucuruzi bwungutse neza, bugahemba abakiriya babuteje imbere, bityo n’Igihugu kikabyungukiramo kuko abaturage iyo bateye imbere, ubucuruzi bugatera imbere, n’imisoro iboneka ari myinshi, (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) muri iyi minsi yakoze umukwabu wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi zikora ba nyirazo badafite ibyangombwa bibemerera kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, rikomeje kugaragara ku masoko atandukanye, riri mu byo abaturage bavuga ko bibahangayikishije, bagasaba inzego zibifite mu nshingano, kugira icyo zikora, iki kibazo kikavugutirwa umuti byihuse.
Abanyamuryango ba Koperative CODUUIGA y’abacuruzi b’imboga, imbuto n’ibitoki mu Murenge wa Gatore Akarere ka Kirehe, bavuga ko bishimye kubona icyuma gikonjesha ibyo bacuruza bigatuma bitangirika nk’uko byari bimeze mbere kuko byabatezaga igihombo.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangaje ko Eveque Mutabaruka yagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho akaba yitezweho gushyira mu bikorwa ingamba n’imishinga y’udushya bitanga serivisi zinoze ku bakiriya.
Icyorezo cya Covid-19, ibibazo bya politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, biri mu by’ibanze byabangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome, ibintu bitangiye gusubira mu buryo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibyoherejwe byinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 640.9 z’Amadolari y’Amerika (Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 663), mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.
Mu masoko anyuranye mu Karere ka Musanze, umuturage uhaha ibirayi byo kurya arishyura amafaranga 500 ku kilo, abaturage bakemeza ko aribwo bwa mbere ikilo cy’ibirayi kigeze kuri icyo giciro mu Karere ka Musanze.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro, bitewe n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatumye aborozi bashora byinshi mu kubonera inka amazi n’ubwatsi.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, iva kuri 5,0% igera kuri 6%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze LODA ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, kigiye guha abacururiza mu muhanda inguzanyo bazajya bishyura mu gihe cy’imyaka ibiri bongeyeho inyungu ya 2% by’ayo bahawe.
Buri mwaka bimaze kuba akamenyero, by’umwihariko ku Banyakigali n’abandi bagenda muri uwo mujyi, ko mu bihe by’impeshyi hakunze gutegurwa imurikagurisha (Expo) rimaze kwamamara, dore ko n’abanyamahanga bataritangwamo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyatangaje ko mu rwego rwo korohereza abasora no gutanga serivisi zihuse kandi zihendutse hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura.
Ikigo cy’Ubushakashatsi no gusesengura ingamba za Leta (IPAR), muri Gashyantare 2021 kugera muri Gashyantare 2022 cyakoze ubushakashatsi ku bakora ubucuruzi 1,545 , gisanga abagera ku 1,212 ari bo bakiri mu kazi bahozemo.
Banki ya Kigali (BK), yafunguye ishami rizajya ryita ku bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SME Center), mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu iterambere ryabo, no kuborohereza kubona serivisi zihuse.
Ikigo Carousel Ltd gicunga umushinga wa Leta wo gushaka amafaranga ateza imbere Siporo mu Rwanda binyuze muri Tombola yiswe Inzozi Lotto, kivuga ko kirimo gushaka urubyiruko rugera ku 3,000 ruzacuruza uwo mukino w’amahirwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha imishinga mito n’iciriritse yindi, yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri uyu wa Mbere kugera ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Inama ya Komite ya Politiki y’lfaranga ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yateranye tariki 11 Gicurasi 2022, isuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse guterana muri Gashyantare uyu mwaka, inarebera hamwe uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’Isi n’imbere mu Gihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022 ugereranyije na Mata 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo bisanzwe byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.
Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), butangaza ko abakora ubucuruzi mu mafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda bakora ibyaha, kimwe n’abari mu murimo wo kuvunja batabifitiye ibyangombwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.