Mu gihe habura iminsi mike ngo abacururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’ bimurirwe ahazwi nko muri gare, imirimo yo kuhatunganya iragana ku musozo, aho byitezwe ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2023, bose bazaba batangiye kuhakorera.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ibicuruzwa bivuye mu bice byafashwe na M23 byemerewe kwinjira mu mujyi wa Goma.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko ibiciro by’ibiribwa byatangiye kugenda bimanuka bihereye ku bigori, byavuye ku mafaranga 800Frw ku kilo ubu bikaba bigeze kuri 400Frw ku kilo.
Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’Umushyikirano y’iminsi ibiri, iba ku nshuro ya 18, abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bifuza ko ikibazo cy’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko, cyaba mu ngingo zasuzumirwa muri uyu mushyikirano.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyasohoye itangazo ribuza abantu kugura bimwe mu biribwa bya Cerelac kuko bitujuje ubuziranenge.
Kunywa itabi mu Banyarwanda byaragabanutse, bitewe ahanini no kuzamura imisoro ku itabi ndetse n’ibiciro byaryo nk’uko Dr Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aherutse kubisobanurira Abadepite.
Abatanga serivisi z’amaresitora, utubari, utubyiniro n’amahoteli b’i Huye, bavuga ko iyaba bahoranga ibikorwa bihazana abantu benshi nk’amasiganwa y’amagare, byabafasha muri bizinesi zabo.
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma, irimo kubakwa n’abacuruzi bo muri aka Karere bibumbiye muri Ngoma Investment Group (NIG).
Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubwikorezi barishimira ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bakaba biteze kuzabona inyungu, bitandukanye no mu bihe bishize.
Nyirasangwa Claudine wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare, avuga ko umushinga wo gukora ibikomoka ku mpu umwinjiriza asaga ibihumibi 800 buri kwezi.
Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa riri gutuma haba izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.
Mu gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, bamwe mu baturage bavuga ko iyi minsi mikuru batarimo kuyizihiza neza kubera ibiciro by’ibiribwa bihanitse.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Umushinga w’Abanyamerika ‘USAID Feed the Future, Rwanda Nguriza Nshore’, basaba urubyiruko rufite ibigo bito n’ibiciriritse kwifashisha Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), rukajya gukorera hose kuri uyu mugabane.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rikubiyemo ibihano bizahabwa abacuruzi b’inzoga, abaziranguza ndetse n’abafite Resitora n’Amahoteri ko uzafatwa atatanze Fagitire ya EBM azabihanirwa akanafungirwa ubucuruzi bwe.
Impuguke mu by’ubukungu isobanura ko ibiciro ku masoko bishobora kudakomeza gutumbagira bitewe n’ibyemezo bigenda bifatwa ku rwego rw’Igihugu, birimo icyo gushyiraho nkunganire ku bacuruza ibikomoka kuri peterori.
Ubwo Guverineri John Rwangombwa yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yakomoje no ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kimaze iminsi, dore ko ari ikibazo cyatumye ubushobozi bwa bamwe bwo guhaha bugabanuka.
Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera(PSF) mu Karere ka Musanze hamwe n’Umuyobozi wungirije w’ako karere, basuye zimwe mu nganda z’i Kigali n’i Bugesera, basanga hari byinshi bagomba guhahirana aho kwibanda ku bituruka hanze y’Igihugu. Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze, Jean Habiyambere avuga ko batumizaga hanze ibikomoka (...)
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye abasora ariko anabasaba gusezera ku mvugo ya ‘Ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ bagaharanira gukomeza gukoresha inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine), badategereje kuyisabwa n’umuguzi, ahubwo bikaba umuco ubaranga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2022 ugereranyije n’Ukwakira 2021.
Sosiyete 51 zasabye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwazikura mu gitabo cya sososiyete z’ubucuruzi. RDB ibinyujije ku biro by’Umwanditsi Mukuru yamenyesheje abantu bose ko izo sosiyete zandikiye Umwanditsi Mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo kwandukurwa mu gitabo cya sosiyete z’ubucuruzi.
Abacururizaga hasi mu gasoko k’ikigoroba ka Nyanza mu Murenge wa Ngera, bishimiye isoko bubakiwe, ku buryo ubwo ryafungurwaga abashakaga kurikoreramo batarikwirwagamo, ariko kuri ubu urisangamo abacuruzi batarenga batanu.
Raporo yiswe ‘The State of Instant and Inclusive Payment Systems in Africa (SIIPS – Africa 2022)’ yateguwe n’Ikigo giteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika (AfricaNenda), Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA) na Banki y’isi, igaragaza ko guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga muri (...)
Abaturage b’Umudugudu wa Nkoma ya kabiri (Shimwapolo), Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, barishimira ko babonye isoko rya kijyambere kuko ibicuruzwa byabo bitazongera kunyagirwa.
Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse, ikilo kigera ku mafaranga 500, ibintu byari bibaye bwa mbere mu Karere ka Musanze ahafatwa nk’ikigega cy’ibirayi, ariko ubu byamaze kumanuka aho ikilo cyageze kuri 400.
Umuryango mpuzamahanga uzwi nka ‘International Rewards Program – IRP’ ni umuryango ufite porogaramu iteza imbere abaturage ihereye ku bucuruzi bwungutse neza, bugahemba abakiriya babuteje imbere, bityo n’Igihugu kikabyungukiramo kuko abaturage iyo bateye imbere, ubucuruzi bugatera imbere, n’imisoro iboneka ari myinshi, (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) muri iyi minsi yakoze umukwabu wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi zikora ba nyirazo badafite ibyangombwa bibemerera kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, rikomeje kugaragara ku masoko atandukanye, riri mu byo abaturage bavuga ko bibahangayikishije, bagasaba inzego zibifite mu nshingano, kugira icyo zikora, iki kibazo kikavugutirwa umuti byihuse.