Banki ya Kigali (BK) yatashye ishami ryubatswe mu buryo bugezweho riherereye mu Giporoso, mu Murenge wa Remera mu nyubako ya Sar Motor.
Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR), yaburiye abantu bose ibabuza kugana serivisi za sosiyete ya ‘Placier en Assurance Ltd’ ibasaba guhagarika gukorana na yo, kuko ikora mu buryo butemewe n’amategeko. Ni sosiyete ngo yiyitirira guha serivisi z’ubuhuza abafatabuguzi b’ubwishingizi nyamara itabifitiye uburenganzira butangwa na BNR.
Ubuyobozi Bukuru bwa Banki ya Kigali (BK) bwaganiriye n’abakiriya bayo ba Muhanga, basezerana gukomeza ubufatanye kugira ngo bakomeze kwagura ishoramari ryabo, by’umwihariko abafite ibikorwa binini birimo n’inganda ziri kubakwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, abacuruzi n’abandi bikorera.
Ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse ku Isi (StreetNet International), riravuga ko abakora iyo mirimo bagihura n’ibibazo byo guhutazwa ndetse no kutubahwa mu kazi kabo.
Ibigo by’imari byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bigiye kujya bihabwa ibihano birimo kwamburwa impushya zo gukora ku batera inkunga iterabwoba, kutubahiriza amabwiriza yo gukumira iyezandonke no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Abagize ihuriro rihuza za sendika zikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse (abazunguzayi ndetse n’abandi bakora bene iyo mirimo), rizwi nka Street Net International (SNI), babarirwa muri 200 baturutse mu bihugu 52 byo hirya no hino ku Isi, bari mu Rwanda mu nteko rusange ya karindwi y’iryo huriro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, yakiriye Minisitiri w’Ubucuruzi bw’imbere no hanze y’igihugu wa Serbia, Tomislav Momirović, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Abakorera ubucuruzi iruhande rw’imihanda yagizwe Car Free Zone yo ku Gisimenti, batakambiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bayisaba ko yafungurwa ikongera kuba nyabagendwa, kuko kuva yafungwa byahungabanyije ubucuruzi bwabo.
Umuyobozi w’itsinda ry’abagore bo mu Karere ka Rwamagana rizwi ku izina rya Rwamagana Superwomen, Uwamahoro Rehema, avuga ko nyuma y’imyaka itatu umugore ukennye uri muri iri tsinda azaba afite aho akorera atabunza agataro cyangwa ngo akorere ku rubaraza rw’inzu.
Mu gihe mu bihe byashize wasangaga abacuruzi badashobora kwemera gusubirana ibicuruzwa byabo igihe bigaragara ko bidahuje n’icyifuzo cy’umuguzi, bavuga ngo “icyaguzwe ntigisubizwa mu iduka”, ubu byarahindutse, mu rwego rwo kurengera umuguzi, nk’uko bivugwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), gisaba ababaga n’abacuruza inyama, ko utazashobora kuzikonjesha agomba gukora ibishoboka byose zikaba zariwe zitararenza amasaha abiri zibazwe.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha mpuzamahanga rigamije kuganira ndetse no kungurana ubumenyi mu mikoranire hagati y’abacuruzi.
Mu gihe habura iminsi mike ngo abacururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’ bimurirwe ahazwi nko muri gare, imirimo yo kuhatunganya iragana ku musozo, aho byitezwe ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2023, bose bazaba batangiye kuhakorera.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ibicuruzwa bivuye mu bice byafashwe na M23 byemerewe kwinjira mu mujyi wa Goma.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko ibiciro by’ibiribwa byatangiye kugenda bimanuka bihereye ku bigori, byavuye ku mafaranga 800Frw ku kilo ubu bikaba bigeze kuri 400Frw ku kilo.
Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’Umushyikirano y’iminsi ibiri, iba ku nshuro ya 18, abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bifuza ko ikibazo cy’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko, cyaba mu ngingo zasuzumirwa muri uyu mushyikirano.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyasohoye itangazo ribuza abantu kugura bimwe mu biribwa bya Cerelac kuko bitujuje ubuziranenge.
Kunywa itabi mu Banyarwanda byaragabanutse, bitewe ahanini no kuzamura imisoro ku itabi ndetse n’ibiciro byaryo nk’uko Dr Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aherutse kubisobanurira Abadepite.
Abatanga serivisi z’amaresitora, utubari, utubyiniro n’amahoteli b’i Huye, bavuga ko iyaba bahoranga ibikorwa bihazana abantu benshi nk’amasiganwa y’amagare, byabafasha muri bizinesi zabo.
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma, irimo kubakwa n’abacuruzi bo muri aka Karere bibumbiye muri Ngoma Investment Group (NIG).
Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubwikorezi barishimira ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bakaba biteze kuzabona inyungu, bitandukanye no mu bihe bishize.
Nyirasangwa Claudine wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare, avuga ko umushinga wo gukora ibikomoka ku mpu umwinjiriza asaga ibihumibi 800 buri kwezi.
Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa riri gutuma haba izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.
Mu gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, bamwe mu baturage bavuga ko iyi minsi mikuru batarimo kuyizihiza neza kubera ibiciro by’ibiribwa bihanitse.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Umushinga w’Abanyamerika ‘USAID Feed the Future, Rwanda Nguriza Nshore’, basaba urubyiruko rufite ibigo bito n’ibiciriritse kwifashisha Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), rukajya gukorera hose kuri uyu mugabane.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rikubiyemo ibihano bizahabwa abacuruzi b’inzoga, abaziranguza ndetse n’abafite Resitora n’Amahoteri ko uzafatwa atatanze Fagitire ya EBM azabihanirwa akanafungirwa ubucuruzi bwe.
Impuguke mu by’ubukungu isobanura ko ibiciro ku masoko bishobora kudakomeza gutumbagira bitewe n’ibyemezo bigenda bifatwa ku rwego rw’Igihugu, birimo icyo gushyiraho nkunganire ku bacuruza ibikomoka kuri peterori.
Ubwo Guverineri John Rwangombwa yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yakomoje no ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kimaze iminsi, dore ko ari ikibazo cyatumye ubushobozi bwa bamwe bwo guhaha bugabanuka.