Perezida Kagame avuga ko bisaba ubushishozi kugira ngo umuntu yumve ukuntu ibicuruzwa byoroherezwa kwinjira mu bihugu bitandukanye bya Afurika ariko koroshya urujya n’uruza rw’abantu bikaba bitaramera nk’uko byifuzwa.
Uhagarariye Amerika mu mishinga y’Umuryango w’Abibumbye(UN) i Burayi, Tom Kip yasomye ku rwagwa ahita yizeza abahinzi-borozi ko azakomeza kubasabira amafaranga.
Mutaganda Aloys wo mu karere ka Kicukiro, yakoze mu ruganda rukora ibikomoka ku bitoki mu gihe cy’imyaka isaga 30, bituma ashinga urwe agiye muri pansiyo ku buryo bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Iyo kandagirukarabe ikozwe mu buryo bwa kijyambere ariko ukabona yarakozwe hagendewe ku zo tumenyereye, ikaba ifite ahajya amazi meza, ahamanukira ayakoreshejwe n’ahajya isabune y’amazi.
Nyuma yo kubona ko byajyaga bigorana mu kwishyura ngo abantu binjire, urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) mu imurikagurisha ririmo kuba ku nshuro ya 22, rwashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura hakoreshejwe telefoni (Mobile Money).
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ku bufatanye na sosiyete ya Bboxx, yatangije uburyo bushya bwo kugura gaze yo gutekesha bitewe n’amafaranga umuntu afite, ahereye kuri 500Frw.
‘Mu isarura ry’ibihingwa byo mu gihembwe cy’ihinga A mu mwaka wa 2019 ntabwo umusaruro wabonetse neza kubera imvura yaguye nabi igatuma imyaka irumba.’
Abahoze babunza ibicuruzwa (abazunguzayi) baravuga ko igihe bahawe cyo gucururiza mu isoko batishyura ubukode n’imisoro, ngo kibashiranye bakiri abo gusubira ku mihanda.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gitangaza ko ibibazo bya Politiki biri mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kitagabanyije imisoro yinjira mu gihugu kuko ubucuruzi butigeze buhagarara.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi ntiyanyurwa n’imikorere yaryo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara ingamba zafashwe zigamije kunoza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe, ari na yo ibamo ibyitwa ibiryabarezi byakunze kwinubirwa n’abantu batandukanye, bagaragaza ko nta nyungu babibonamo ahubwo ko bigamije kubakenesha.
Abakora ubucuruzi bubasaba gupfunyikira abakiriya barinubira ubuke bwa ambaraje za kaki zisanzwe zemewe gupfunyikwamo, butuma bakoresha ibipfunyika bitujuje ubuziranenge.
Umuryango uharanira amahoro witwa Alert international uravuga ko ugiye gushora Miliyoni zirenga eshanu z’Amadorali ya Amerika mu gufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere k’ibiyaga bigari binyuze mu mushinga witwa Mupaka Shamba letu mu gihe cy’imyaka ine.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko amakamyo aremereye yemerewe guca mu buryo bw’agateganyo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.
Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero barasaba ko iminsi y’imurikabikorwa yakongerwa kugira ngo abaturage babone umwanya uhagije wo kugura no guhabwa amakuru.
Uruganda rumwe rukumbi rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) rugiye kubona umukeba mu gihe rwari rumaze imyaka irenga 30 rwihariye isoko ryo gukorera sima ku butaka bw’u Rwanda.
Impuguke mu bijyanye n’imisatsi irahamya ko injwiri nazo zabasha gutunganywa zikavamo imisatsi myiza y’amameshi (meches), aho kugira ngo u Rwanda ruhore ruhendwa no gutumiza imisatsi hanze.
Ku muhanda Nyabugogo-Giticyinyoni, uhasanga amajerekani atondetse kuri kaburimbo abakarani - ngufu bacuruza amazi, abandi basunika ibigorofani binini by’ibyuma byuzuye amajerekani y’amazi bagenda bayagurisha abatuye muri ako gace.
Umuryango FPR INKOTANYI mu ntara y’Uburengerazuba wateye inkunga abagore 517 batishoboye muri gahunda yiswe ‘One hundred women’ mu rwego rwo kubafasha gukora ubucuruzi buciriritse. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Karongi kikaba cyitabiriwe n’uturere twose tugize iyi ntara.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakopetive y’abamotari mu Karere ka Rubavu UCOTAMRU ntibwumva kimwe ibwirizwa bashyiriweho ry’ aho abamotari bagomba kunyweshaho esanse.
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari arimo kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ku wa Gatanu 10 Gicurasi 2019, yari mu Karere ka Rubavu, ahari hateraniye abaturage b’ako karere ndetse n’aka Rutsiro.
Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) kirasaba abambukana ibintu kuri gasutamo, kwiyandikisha muri gahunda ituma badahagarikwa mu nzira.
Banki Nkuru y’u Rwanda BNR iravuga ko muri uyu mwaka wa 2019 ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro ku ijanisha rya 5%, ugereranyije na 4% ryariho muri 2018.
Mu gihe isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo buri tariki ya mbere Gicurasi, mu Rwanda abakoresha bavuga ko iyo witaye ku bakozi bawe aricyo gituma bakunda akazi, bagatanga umusaruro.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje urutonde rw’abantu 25 bahize abandi mu irushanwa ‘Urumuri Business competition’ rya 2019, bakaba bakomeje muri iri rushanwa rishyira imbere udushya, bityo hakaba hari ikizere ko rizateza iterambere gahunda ya ‘made in Rwanda’.
Abanyabukorikori bo mu mujyi wa Nyagatare baravuga ko batazimurira ibikorwa byabo mu gakiriro ibyifuzo byabo bitarasubizwa, ibibazo birimo uguhabwa igihe cy’igeragezamikorere kirenze ukwezi kumwe, guhabwa amasezerano y’ubukode n’igihe azarangirira kugira ngo igiciro gihinduke.
Abakenera kwishyura serivisi zitandukanye ziganjemo iz’ubucuruzi bashima intambwe imaze guterwa mu kurengera uburenganzira bw’abahabwa serivisi kuko ubu bemererwa kwishyura mu mafaranga y’u Rwanda, cyangwa mu manyamahanga ariko biturutse ku bwumvikane.
Muri promotion Meraneza ya Sosiyete icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho StarTimes n’ibikoresho bijyanye na byo, umunyamahirwe wa mbere yashyikirijwe moto nka kimwe mu bihembo nyamukuru abandi batandukanye begukana ibindi bihembo birimo Televiziyo nini (Flat Screen) n’amakarita yo guhamagara n’ibindi.
Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko icyayi cyagurishijwe mu mahanga muri 2018 cyiyongereyeho 10.73%, ugereranyije n’umwaka wa 2017.