Ibicuruzwa byoherezwa hanze byariyongereye

Guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda ubwo uyu mwaka uzaba urangiye bishobora kutazagera ku 10% ahubwo bikagera ku 8.7%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Gatete Claver mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’iyo Banki ku wa 7 Ukwakira 2011, yatangaje ko ibipimo byerekana ko ifaranga ry’u Rwanda ritazata agaciro kugera ku 10% ahubwo bikagera ku 8.7%.

Imibare itangwa na Banki Nkuru igaragaza ko mu kwezi kwa Kanama 2011 ifaranga ry’u Rwanda ryari ryataye agaciro kugeza kuri 7.52% aho muri Nyakanga 2011 ryari ryataye agaciro kugera kuri 7.14% .

Muri uko kwezi kwa Kanama 2011 Banki Nkuru y’Igihugu yari yatangaje ko n’ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryagize igabanuka mu gaciro, muri aka Karere rigihagaze neza ndetse n’umusaruro uturutse ku bihingwa wageze kuri 11.3% muri kimwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Yavuze ko ibyo byatewe n’ibihe byagenze neza n’ingufu Leta yabishyizemo. Ibi ariko bitandukanye n’ibihingwa nk’ikawa byagabanutse kugera kuri 19.9% n’icyayi kikamanukaho 3%.

Kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza muri uku mu kwezi k’Ukwakira 2011 nibwo igipimo cy’ibihingwa cyongeye kurenga 6%.

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare nacyo ku itariki ya 15 Nyakanga 2011 cyari cyatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2011, ugutakaza agaciro kw’ifaranga mu bice by’umujyi kwazamutse kugera kuri 5.8%, bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa na lisansi.

Guverineri Gatete yatangaje ko kuba igipimo ku biva mu bicuruzwa byoherezwa hanze cyarazamutse muri icyo gice cya mbere cy’umwaka, byatewe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ku bihingwa mbaturabukungu nk’ikawa n’icyayi.

Mutijima Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka