Rusizi: Abavunjisha batabifitiye uburenganzira barihanangirizwa

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR) yasuye abakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu karere ka Rusizi hafatwa ingamba zo gushakisha abakora uwo mwuga batabifitiye uburenganzira kuko bawukora nabi batuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro.

Muri urwo rugendo yagiriye mu karere ka Rusizi tariki 28/05/2013, Guverineri John Rwangombwa yavuze ko amategeko y’u Rwanda atemera ko ibicuruzwa by’imbere mu gihugu bicuruzwa mu mafaranga y’amahanga.

Guverineri wa BNR hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Rusizi bari muri imwe mu mazu akorerwamo ubucuruzi bw'amafaranga.
Guverineri wa BNR hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi bari muri imwe mu mazu akorerwamo ubucuruzi bw’amafaranga.

Yihanangirije abavangira abandi mu kazi bemererwa bakagakora magendo, yavuze ko abo bantu batesha agaciro amafaranga y’u Rwanda bakaba bagomba guhagurukirwa abafashwe bagakurikiranywa n’inkiko.

Hashize iminsi mu karere ka Rusizi hagaragara abantu bacuruza ibicuruzwa mu mafaranga y’amahanga abandi bakavunja amafaranga y’amahanga cyane cyane amadorali y’Amerika aturuka muri Congo ku giciro gito; nk’ukosobanuwe na Martin Habyarimana uyobora abakora umwuga wo gucuruza amadovize muri Rusizi na Nyamasheke.

Guverineri wa BNR hamwe n'uhagarariye abavunjayi mu karere ka Rusizi na Nyamasheke.
Guverineri wa BNR hamwe n’uhagarariye abavunjayi mu karere ka Rusizi na Nyamasheke.

Hongeye gusobanurwa ko abafite amafaranga y’amahanga bagomba kubanza kuvunjisha hanyuma bakagura ibyo bashaka kugura mu mafaranga y’u Rwanda kuko aribyo byemewe.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka