Rubavu: Abavunjayi 400 batazwi bahohotera 16 basorera Leta

Abavunjayi bo mu Mujyi wa Gisenyi bakora mu buryo bwemewe n’amategeko ngo babangamiwe n’akajagari baterwa n’abakora ako kazi rwihishwa bagatuma bahomba.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abavunjayi bo mu Karere ka Rubavu hamwe n’ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2015 hagaragajwe ikibazo cy’abavunjayi 400 badasorera Leta bahombya abasora.

Abavunjayi b'inyeshyamba bahombya ababikora basorera Leta.
Abavunjayi b’inyeshyamba bahombya ababikora basorera Leta.

Agaragaza akababaro n’igihombo baterwa n’abo bita abavunjiyi b’inyeshyamba, Ngendahimana Eric, ukuriye abavunjayi mu Karere ka Rubavu, avuga ko bahombye bikomeye bitewe n’abavunjayi bakorera mu muhanda.

Yagize ati “Twarahombye bikomeye kubera abavunjayi bakorera mu mihanda, ntaho bazwi, nta misoro batanga uretse kwitambika imbere y’aho dukorera bakadutwara abatugana. Dukodesha amazu yo gukoreramo, twishyura imisiro ya Leta ariko twabuze uko tubigenza.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’akajagari gatezwa n’abavunjayi batazwi kimaze igihe kandi bakigeza ku bayobozi ariko ntigikemuke, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha bagakurwa mu nzira.

Kagoyire Francoise, Umuyobozi muri BNR ushinzwe amazu avunja, avuga ko bahagurukiye guca akajagari mu bavunjayi badafite aho bakorera kuko gahombya igihugu haba mu guhunga imisoro, gukwirakwiza amafaranga y’amakorano no gutera ibyaha bikorwa mu guhanahana amafaranga.

Yagize ati “Abemerewe kuvunja ni amabanki, abemerewe kuvunja, Amahoteli, Casino hamwe n’abakorera ku bibuga by’indege kandi na bo bakira amafaranga y’abanyamahanga babagana bitandukanye no kuvunja. Ntitwemerera abagurisha ibicuruzwa kubigurisha mu mafaranga y’abanyamahanga.”

Yakomeje avuga ko byangiza ubukungu bw’igihugu kubera ibiciro bashyiraho, gigateza umutekano muke ku bemerewe kuvunja ndetse bikanagira uruhare mu gukoresha amafaranga y’amahimbano ku buryo twifuza ko bakurwaho.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko bagiye kubanza kwigisha abakora akazi ko kuvunja batabyemerewe kugira ngo babivamo, abatazabyubahiriza ngo bakazakurikiranwa n’amategeko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Makumyabiri yakenya nangaheyurwanda

Niyomugabo samuel yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

nibyiza cyane!!!!!

ntihemuka faustin yanditse ku itariki ya: 1-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka