Ni iki wamenya ku noti nshya y’i 1000Frw yasohotse?

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ahagaragara inoti nshya y’i 1000Frw, ihita inatangaza ko yemewe gukoreshwa hose mu gihugu.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi banki, batangaje ko iyi noti yemewe gukoreshwa guhera kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira 2015.

Icyo kimenyetso cy'inuma iri mu ibara ry'icyatsi ni kimwe mu biranga iti noti nshya.
Icyo kimenyetso cy’inuma iri mu ibara ry’icyatsi ni kimwe mu biranga iti noti nshya.
Inoti nshya yari isanzwe ifite Igifaransa n'Icyongereza ariko inshya ifite Icyongereza gusa.
Inoti nshya yari isanzwe ifite Igifaransa n’Icyongereza ariko inshya ifite Icyongereza gusa.

Urebye iyi noti nta tandukaniro rinini hagati yayo n’y’indi y’i 1000Frw isimbuye, kuko zose ziri mu ibara ry’ubururu.

Gusa, inshya irimo inuma iri mu ibara ry’icyatsi gikeye n’amagambo y’Icyongereza agaragara hejuru ku ruhande rw’inyuma, mu gihe hari hasanzwe hamenyereweho n’Igifaransa.

Inoti yari isanzwe ntigaragaho inuma iri mu ibara ry'icyatsi.
Inoti yari isanzwe ntigaragaho inuma iri mu ibara ry’icyatsi.
Ku ruhande rw'inyuma hagaragaragaho indimi ebyiri, Igifaransa n'Icyongereza ariko ubu ni Icyongereza gusa.
Ku ruhande rw’inyuma hagaragaragaho indimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza ariko ubu ni Icyongereza gusa.

Banki Nkuru y’Igihugu kandi yanaboneyeho gukangurira Abanyarwanda uko batahura inoti z’inyiganano.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nous les francphones qu’est ce que nous allons devenir?

Gasana yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka