Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ariko ubukungu buriyongera

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ifaranga ryataye agaciro ku kigereranyo cya 1,5% ariko ubukungu bwo buzamukaho 7,6% bitewe n’umusaruro wiyongereye.

Guverineri wa BR John Rwangombwa, yabitangaje mu gutangaza ku mugaragaro Politiki y’ifaranga n’uko ubukungu buhagaze, tariki 27/8/2015.

Guverineri wa banki y'igihugu Rwangombwa asobanura uko ifaranga ry'u Rwanda rihagaze ubu.
Guverineri wa banki y’igihugu Rwangombwa asobanura uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ubu.

Yagize ati “Dukurikije abo ducuruzanya nabo, aho dukura ibintu hanze ifaranga ryabo ryaragabanutse cyane. Mu magambo make mu rwego rw’imari duhagaze neza.”

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2015, ubukungu bw’igihugu bwazamutse ugereranyije n’umwaka ushize aho bwari bazamutseho 6,5.

Ubukungu bwazamutse bitewe n’uko umusaruro uva mu mirimo y’ubucuruzi, mu nganda, muri serivisi no mu buhinzi wiyongereye.

Abitabiriye inama yo gutangiza politiki nshya y'ifranga mu Rwanda.
Abitabiriye inama yo gutangiza politiki nshya y’ifranga mu Rwanda.

Icyegeranyo cyamuritswe kigaragaza ko umusaruro w’ubucuruzi wazamutse ku kigereranyo cya 15,0% mu gihe mu mwaka ushize wari wazamutseho 14%. Muri Serivisi wazamutseho 8,0%, mu nganda 7,0% naho mu buhinzi uzamukaho 4,0%.

Ikindi kigaragaza izamuka ry’ubukungu, ni uburyo ibigo by’imari n’amabanki byongereye ubwizigame n’umubare w’inguzanyo.

Hatanzwe inguzanyo nshya zigera kuri miliyari 360,8 z’amafaranga y’u Rwanda; zikaba zarazamutseho 10,8% ugereranyije n’umwaka ushize ahari hatanzwe miliyari 325,7 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Cyakoze, Guverineri Rwangombwa, avuga ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse bitewe n’ingamba zafashwe zo kwirinda ko ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro (inflation), ku buryo bukabije. Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014, ryari ryataye agaciro ku kigereranyo cya 2,6% ariko ubu ryagataye kuri 1,5%.

Ugereranyije n’idorali ry’Amerika, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigereranyo cya 3,6% muri Kamena 2015, bigera kuri 4,2% muri Nyakanga 2015.

Ariko ibindi bihugu ayabo yataye agaciro kurushaho. Idolari ry’Amerika ryazamutseho 7,1% ku ishiringi rya Kenya; rizamukaho 14,4% ku ishiringi rya Tanzaniya na 15,3% ugereranyije n’ishiringi rya Uganda.

Banki Nkuru y’u Rwanda, iratanga ikizere ko cy’uko izakomeza kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ku buryo umwaka wa 2015 uzarangira ubukungu bwarazamutse kuri 6,5% nk’uko byateganyijwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Haba ukuri nyako kwivujisha amafaranga yurwanda nayo hanze yurwanda namarundi bigashoboka? muburyobwiza nokuritwebwe bohasi

Samuel ndayisaba yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

ubukungu nibyiza kuba bwarazamutse. ariko nanone bitewe nuko ibikenerwa byinshi tubikura mu mahanga hakwiye kwiga uburyo ifaranga ritakomeza guta agaciro. kuko biriya bihugu tuvuga Kenya, Uganda byo ifaranga niyo ritaye agaciro byibuze bafite byinshi batajya gushakira mumahanga ngo bagure amadevises. murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Guverineri narebe uko yakwita kugaciro kifaranga kugirango dushobore kwihahira kumasoko mpuzamahanga,kuzamuka kubukungu imbere mugihugu byo biragaragara iriko ubukungu ntibusaranganijwe neza kukigero gishimishije.

Nzaramba Damascene yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ubwo bukungu bwaba bwarazamuwe niki? ko mubigarara n’amaso ntacyo tubona.

Kim yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Hakwiye gufatwa imbaga zihagije mukureba igishoboka cyose tutazasubira inyuma,Minister Rwangombwa yabisobanuye neza ariko abantu bakwiye kumenya ko Leta ya america kubera ko isigaye ikoresha amavuta yibikiye ibyo bituma batasohora amadolari menshyi asohoka bityo bigatuma ayabo agira agaciro ayabandi akagwa hasi.twizere ko hari ukwiga ingamba shya nka EAC members.

Philip kabera yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Thanks Minister kubisobanuron watuhaye kuko byatukuye mukihirahiro kubera nta makuru twari dufite ahagije ubu tugiye kwongera imbara kubyo dusora mumahanga.

EDWARD yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

waw ni byiza sana kuzamuka ry ubukungu bw u Rwanda

subiru yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

ababishinzwe bakomeze badukurikiranire neza maze ubukungu bukomeze buzamuke n’ifaranga naryo rizamuke amata abyare amavuta

Kankwanzi yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka