Yerekanye ko abafite ubumuga bashobora gukora bakiteza imbere

Semasaka Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Remera Akarere ka Ngoma, avuga ko n’ubwo afite ubumuga bw’akaguru, bitamubujije gukora ngo yiteze imbere.

Avuga ko yanze kwicara ngo asabirize, agahitamo kwiga kuboha ibiseke.

Semasaka avuga ko kuboha uduseke byamuteje imbere
Semasaka avuga ko kuboha uduseke byamuteje imbere

Nyuma y’imyaka 11 abikora, avuga ko amaze kwiteza imbere kandi yanabera urugero benshi mu bafite ubumuga, bacyumva ko babeshwaho no gutega amaboko.

Agira ati” Ubu ntunze umuryango w’abantu barindwi, kandi dutuye mu nzu nziza yacu yubakishije isima, ifite ibirahure ndetse n’inzugi z’ibyuma. Byose mbikesha kuboha”.

Semasaka avuga ko atihereranye ubuhanga afite mu kuboha uduseke. Amaze kubyigisha abagore 60 n’abagabo bane nabo bafite ubumuga, kugirango nabo bikure mu bukene.

Bamwe mu bagore yatoje kuboha uduseke
Bamwe mu bagore yatoje kuboha uduseke

Musabyimana Valentine umwe mu bagore yigishije, avuga ko byamutangaje kubona umugabo uzi kuboha uduseke, kugera naho abyigisha abagore bakagombye kuba babizi.

Yagize ati”Kubona uyu mugabo aboha ibiseke bitwereka ko ntawukwiye gusuzugura akazi.

Ubu nta mwana wanjye ukirukanwa ku ishuri ngo yabuze minerval. Ubu naguze ihene, mpahira urugo mbese uyu mwuga waramfashije cyane”.

Semasaka n’abo yatoje umwuga ubu bamaze kwibumbira muri Koperative bise “ Nawe urashoboye” bakomeje kwiteza imbere babikesha umwuga wo kuboha uduseke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka