VUP yabubakiye umuhanda uzaborohereza ubuhahirane

Abatuye mu Murenge wa Mwogo mu Bugesera bavuga ko umuhanda bari kwiyubakira binyuze muri gahunda ya VUP, uzabafasha guhahirana n’indi mirenge.

Umuhanda ureshya na kirometero 3,5.
Umuhanda ureshya na kirometero 3,5.

Ubusanzwe kuva mu Mudugudu wa Rukoronko, byabasabaga kunyura mu Murenge wa Juru bikabatwara isaha irenga none ubu barakoresha iminota 20, nk’uko bivugwa n’umwe uhatuye witwa Mukarubayiza Drocelle.

Agira ati “Uyu muhanda uzadufasha cyane kuko aho ngaho nta muntu wapfaga kuhicisha kuko hari ibihuru, ndetse hakazamo abajura bakambura abantu. Ibyo byatumaga tutahaca ahubwo tukajya kuzenguruka duca muwundi murenge.”

Sekamana George nawe avuga ko iyo imvura yabaga igwa aho hantu nta nigare ryabashaga kuhaca kubera ubunyereri n’amazi menshi.

Umuhanda wahaye abasaga 800 akazi.
Umuhanda wahaye abasaga 800 akazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo Murenzi Jean Marie Vianney, avuga ko byagoraga abaturage kugera ku biro by’umurenge cyangwa ku kigo nderabuzima mu gihe bashaka serivisi z’ubuzima.

Ati “Iyo twakoraga inama n’abaturage bahoraga batubaza impamvu tutabakorera uyu muhanda, nibwo kubufatanye na VUP twawukoze ubu bakaba bagiye kujya bajyana umusaruro wabo ku isoko bitabagoye.”

Ikorwa ry’uyu muhanda rikaba ryarahaye abaturage 800 akazi n’amafaranga bakuyemo yagiye abafasha guteza imbere ingo zabo, nk’uko bamwe muri bo babyemeza.

Umuhanda wabaye nyabagendwa.
Umuhanda wabaye nyabagendwa.

Icyakora abaturage basaba ko bakunganirwa n’ubuyobozi bw’akarere bukabafasha kubaka ikiraro gikomeye, ku buryo n’imodoka nini zahanyura dore ko ikiraro bahashyize ari icy’agateganyo gicaho imodoka nto gusa, ibintu ubuyobozi bwahise bubemerera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka