Umuhungu abeshejweho no kuboha uduseke abandi babyita iby’abakobwa

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Bugesera rwihangiye imirimo, bavuga ko bagenzi babo babuze akazi babyitera kuko usanga barangwa n’ubunebwe.

Kwizera Samuel ni umuhungu umwe rukumbi uri muri Koperative COVANYA, igizwe n’urubyiruko 54 rw’abakobwa baboha uduseke ndetse n’ibindi bikoresho nk’ibikapu n’ibindi yo mu Murenge wa Nyamata.

Urubyiruko ntirugomba gusuzugura imirimo itanga amafaranga.
Urubyiruko ntirugomba gusuzugura imirimo itanga amafaranga.

Aravuga uburyo yinjiye muri iyi koperative amazemo imyaka ibiri, nyuma y’uko yari arangije amashuri yisumbuye abona nta cyizere cyo gushaka akandi kazi.

Agira ati “ Ndagije ishuri nasanze ntagomba guhora nicaye mu rugo ni bwo negereye iyi koperative ngo banyigishe ibyo bakora nanjye ndabimenya ubwo mba mbonye akazi gutyo”.

Kuba ari kumwe n’igitsinagore muri koperative, avuga ko nta pfunwe bimuteye, ahubwo agahamagarira n’urundi rubyiruko kugana amatsinda n’amakoperative.

Ati“ Benshi bagiye banca intege ngo nkora imirimo y’abakobwa, ariko sinabyitaye kuko nzi icyo nshaka kuko ubu ninjiza amafaranga ibihumbi 60 buri kwezi kandi nakuyemo ibyo mba nashoye”.

Yamuragiye Betty bari muri koperative imwe ashinja urubyiruko rutagira akazi ubunebwe kandi rwagakuye amaboko mu mifuka.

Ati“ Urubyiruko rukwiye kwishyira hamwe rugashaka icyo rukora, birashoboka kuko natwe twumvaga bitashoboka ariko byarakunze”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Bugesera Mutware Antoine, avuga ko urubyiruko rugaragaza ikibazo cy’ubushomeri ari urutitabira gahunda za Leta ngo ruhabwe impanuro zarufasha.

Avuga ko igisubizo kuri rwo ari ukurwegera mu Midugudu ngo babumbirwe hamwe mu matsinda no mu ma koperative bakitabwaho n’inzego z’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko 13,6% by’urubyiruko mu Rwanda nta cyo gukora rufite.

Leta y’u Rwanda ikaba yarashyize muri buri murenge Abantu babiri bagomba kujya bakorera imishinga urubyiruko, kugirango rurusheho kwihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka