Umuhanda batunganyirijwe uborohereza ubuhahirane

Abatuye mu Murenge wa Simbi, mu Karere ka Huye, bishimira ko batunganyirijwe umuhanda wambukiranya umurenge wabo ugakora kuri Mbazi na Huye.

Uyu muhanda w’ibitaka uturuka ku gasantere ka Cyizi kari hafi y’umuhanda wa kaburimbo, wari warangiritse ku buryo kuwunyuramo uturutse i Cyizi ugana ku ivuriro ry’i Simbi ndetse no ku biro by’umurenge wa Simbi bitari byoroheye abagenda n’ibinyabiziga.

Minisitiri w'umutekano mu gihugu Musa Fazil yifatanyije n'abanyehuye gutaha uyu muhanda tariki 21 Nyakanga 2016
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Musa Fazil yifatanyije n’abanyehuye gutaha uyu muhanda tariki 21 Nyakanga 2016

Ikiraro kiri ku mugezi wa Mwogo na cyo nticyari kimeze neza. Ari iki kiraro ari n’uyu muhanda byatunganyijwe guhera mu mwaka w’ingengo y’imari 2014-2015, byatumye kuwunyuramo bisigaye byoroshye.

Callixte Nkeshimana utuye mu Mudugudu wa Ruhinga agira ati “Twezaga imboga, intoryi n’indi myaka, tukabura uko tubigeza ku isoko i Cyizi. Ubu byaratworoheye cyane. N’ubuhahirane turabukora.”

Yungamo ati “Twajyaga kurangura za Gisakura ho mu Murengewa Simbi tukabura uko tugeza imbuto hano i Cyizi kuko umuhanda wari wuzuyemo imikuku, wahagendana igare rikagutobokeraho. Ariko ubu biratworohera cyane.”

Lenata Uwera na we w’i Simbi ngo abyara bigoranye kuko biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro bikuru. Agira ati “Mbere ambulance yajyaga kugera kuri kaburimbo numva umwuka wanshizemo. Aho uyu muhanda wuzuriye nongeye kubyara, ariko nageze kuri kaburimbo noneho numva ari ibisanzwe, nk’aho umuhanda wose ari kaburimbo.”

Lenata anavuga ko mbere y’uko ikiraro kiri ku mugezi wa Mwogo gitunganywa moto zitahanyuraga, ariko ubu ngubu n’abanyeshuri biga i Simbi babasha gutega za moto n’amagare, bakagera ku ishuri batavunitse cyane.

Uyu muhanda wambukiranya umurenge wa Simbi, ukanyura ku wa Mbazi no kuwa Huye, ureshya na kilometero umunani. Ikiraro cyawo cyatunganyijwe muri 2014-2015, naho umuhanda ubwawo utunganywa muri 2015-2016. Kuwutunganya byatwaye miliyoni 529 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umwe mu mihanda ireshya n’ibilometero 100 Akarere ka Huye katunganyije guhera mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2014-2015, hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye imirenge igize aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi basigaye bataha imihanda y’ibitaka tukivuga imyato kabisa!!!!

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka