Umuhanda bakorewe wagabanyije ibiciro by’ingendo

Abatuye umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda Nyakinama-Vunga bakorewe, waborohereje ingendo, kuko ibiciro byamanutse.

umuhanda_nyakinama-vunga_nyuma_yo_gukorwa_woroheje_ingendo
umuhanda_nyakinama-vunga_nyuma_yo_gukorwa_woroheje_ingendo

Uyu muhanda umaze imyaka ibiri ukozwe. Uwamariya avuga ko igiciro cyo kuva i Shyira ujya mu karere ka Musanze cyagabanutse, bituma no kugera i Kigali kigabanukaho 650frw.

Yagize ati “Kuva hano i Shyira ujya i Musanze mbere watangaga 1000frw, ubu ni 600frw. Kujya i Kigali watangaga 3000frw none ubu ni 2350frw.”

Munyakazi avuga ko uyu muhanda watumye umusaruro wabo w’ibisheke n’ibitoki ugera ku isoko ku buryo bworoshye, n’agaciro kariyongera. Igisheke kimwe kirangurwa hagati ya 100frw na 200frw, mbere cyaragurwaga ari munsi ya 100frw.

Umuhanda watumye umusaruro w'ibisheke wongera agaciro
Umuhanda watumye umusaruro w’ibisheke wongera agaciro

Kanamugire Noel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyira, avuga ko uyu muhanda wagabanyije umwanya abantu bataga mu ngendo. Ibi bituma abacuruzi n’abaguzi batinyuka kugana amasoko.

Ati “Uyu muhanda utarakorwa, kugirango uve ahangaha ujye Musanze byafataga amasaha atatu. Ariko ubu ntago byarenza iminota 50.”

Kanamugire avuga ko kuva uyu muhanda wakorwa, abaturage bo mu murenge wa Shyira 15, bamaze kwigurira imodoka, kuko batagitinya ko zangirika.

Abaturage bo mu murenge wa Shyira bavuga ko bagifite ikibazo cy’ikiraro cya Rubagabaga, gihuza akarere ka Nyabihu n’akarere ka Ngororero na Muhanga. Bavuga ko gikozwe neza cyarushaho kongera ubuhahirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwadukiza amabandi ayobowe na Ex. w’akarere twarushaho gutera imbere. nawe se abantu barya ibiturire kumugaragaro! ngiyo imicanga y’abaturage, imisoro ya KVCS n’ibindi byinshi

sano yanditse ku itariki ya: 10-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka