Uturere twose dukoze ibikwiye, Intara y’Iburengerazuba ntiyakugarizwa n’ubukene - Sekamondo

Umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe igenamigambi mu Ntara y’Iburengerazuba, Sekamondo Francois, yemeza ko uturere twose two mu Ntara y’Iburengerazuba turamutse dukoze ibikorwa by’iterambere byagabanya ibibazo by’ubukene bigaragara muri iyo Ntara.

Mu nama n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke, tariki 7/02/2013, Sekamondo yagaragaje ko iyi Ntara yugarijwe n’ubukene mu baturage kandi bikaba bikwiriye ko urwego rw’ubukungu rwatera imbere kugira ngo abaturage babashe kuzamura urwego rw’ubukungu bwabo.

Intara y’Iburengerazuba ni imwe mu Ntara z’Igihugu ziza ku isonga mu kugira abaturage bugarijwe n’ubukene. Ibi bigakomoka ku giteranyo cy’uturere dutandukanye tw’iyi Ntara usanga twugarijwe n’ubukene mu baturage batwo.

Uturere 4 mu 10 dukennye cyane mu Gihugu turi mu Ntara y’Iburengerazuba. Bitewe n’uko igiteranyo cy’ibibazo by’uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba ari cyo kibyara ibibazo by’Intara, Sekamondo yerekana ko ari ingorane cyane kuri iyi Ntara kandi zikwiriye gutekerezwaho na buri wese uharanira iterambere muri iyi Ntara.

Sekamondo Francois ushinzwe igenamigambi ry'Intara y'Iburengerazuba (hagati).
Sekamondo Francois ushinzwe igenamigambi ry’Intara y’Iburengerazuba (hagati).

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe muri utwo turere 4 dukennye cyane mu Ntara y’Iburengerazuba kandi abaturage bako bakaba badakwiye kuhera mu bukene, nk’uko inzego zitandukanye zishinzwe iterambere zibivuga.

Sekamondo ashishikariza abatuye aka karere kimwe n’ahandi mu Ntara y’Iburengerazuba ko bakwiriye guhaguruka bagakora kandi ko bafite amahirwe nk’ibikorwa remezo, bityo bakaba batagomba kuyapfusha ubusa ahubwo ko bayabyaza umusaruro.

Nubwo ubukungu bw’abaturage bugaragara ko bukiri hasi mu Ntara y’Iburengerazuba, muri rusange iyi Ntara igenda itera intambwe mu kuzamura imibereho y’abaturage bayo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005, muri iyi Ntara habaruwe abaturage bagera kuri 60% bari munsi y’umurongo w’ubukene ariko mu mwaka wa 2010 abaturage bagera kuri 46% ni bo bari basigaye munsi y’umurongo w’ubukene.

Sekamondo yemeza ko iyi ari intambwe nziza igenda iterwa ariko na none ko urugendo rukiri rurerure kandi hakaba hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo abaturage bazamure urwego rw’ubukungu bwabo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka