Urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu - PS Mbabazi
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Mbabazi Rosemary, yibukije urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe ko arirwo mbaraga z’igihugu rukaba rugomba gukora ibikorwa by’iterambere birufitiye akamaro birinda amacakubiri ashobora kuvuka hagati yabo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 03/06/2013, mu biganiro byiswe Youth Connekt Dialogue bigamijwe gutanga ubutumwa ku kubaka u Rwanda ruzira Jenoside binyuze mu ndirimbo, ubuhamya ndetse no mu biganiro bigishwa amateka yaranze u Rwanda.
Mbabazi Rosemary yasobanuye ko gahunda ya youth connekt Dialogue ari uburyo bwo kubasobanurira amateka yaranze u Rwanda cyane cyane ayaranze Jenoside kugira ngo babisobanukijwe ntibizasubire. Yanasabye urwo rubyiruko guhagurukira gukora ibifite akamaro kuko aribo bafite imbaraga zubaka.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yibukije uru rubyiruko ko nta terambere ryagerwaho mu gihe haba hakigaragara ibibazo bishingiye ku moko abasaba guhuza imbaraga kugira ngo bateze imbere akarere.
Muri ibyo biganiro kandi hari abahanzi batandukanye barimo Mani Martin, Munyenshoza Dieudoné, Ngarukiye Daniel, Teta n’abandi batandukanye aho uwitwa Bamporiki Edouard yakanguriye urubyiruko kumenya amateka yaranze Jenoside bityo bakaba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Urubyiruko rw’akarere ka Kirehe rwiyemeje gushaka uburyo bakwita ku mfubyi n’inshize za Jenoside, bagaharanira amahoro mu byo bakora byose bya buri munsi, bubaka igihugu kizira amacakubiri.
Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, iy’uburezi, iy’ubutegetsi bw’igihugu, imbuto Foundation n’inama y’igihugu y’urubyiruko hamwe n’itsinda riharanira amahoro (art for Peace) ikiciro cya mbere kikaba cyasorejwe mu karere ka Kirehe.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|