Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo arashima uruhare rw’Abayisilamu mu iterambere

Ubwo umuryango utegamiye kuri Leta w’Abayisilamu witwa “Good windows” wahaga inka abatuye intara y’Amajyepfo, umuyobozi w’iyi ntara, Alphonse Munyantwali yashimiye Abayisilamu uburyo bari gufasha igihugu mu iterambere by’umwihariko mu mibereho myiza y’abagituye.

Munyantwali avuga ko babona ibikorwa abayoboke b’iri dini bakora mu Rwanda bifitiye akamaro iterambere ry’u Rwanda kimwe n’abaturage bakiri hasi by’umwihariko.

Aha akaba yagarutse kuri iki gikorwa cyo gutanga inka ku baturage bakennye mu karere ka Muhanga na Kamonyi avuga ko ari ukunganira Leta mu bikorwa byayo.

Yashimye na none abaturage basanzwe b’Abayisilamu mu Rwanda by’umwihariko abagore bo muri iri dini bo mu karere ka Muhanga bafasha abandi baturage bakeneye ubufasha bwihutirwa nk’aho bajya bafasha abarwayi baba bari mu bitaro batabona ubufasha buhagije.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo Munyentwari ageza inka ku bazigenewe.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyentwari ageza inka ku bazigenewe.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo yasabye abaturage bahawe izi nka ko bakomereza aho bafashirijwe urugendo rwo kwizamura mu bukungu n’iterambere maze bakabasha kwiteza imbere ubwabo batarindiriye ko bajya bahora bafashwa.

Akaba yabasabye ko bafata neza izi nka bahawe kugirango bazabashe no kwitura baha abandi baturage batishoboye mu gihe zizaba zabyaye.

Benshi mu baturage bahawe inka kuri uyu wa 01/04/2013 ni abaturutse mu midugudu itandukanye yo muri utu turere, abenshi muri bo akaba ari ubwa mbere bari batunze inka abandi bakaba bari barahawe inka zigapfa kuko bazizanye zirwaye.

Umuyobozi wungirije w’umuryango “Good windows”, Sheikh Nsabimana Abdu atangaza ko uyu muryango wabo wakuye inkunga ku baterankunga bo mu gihugu cya Katali. Bakaba bamaze gutanga inka inshuro zigera kuri eshatu, ebyiri muri zo zikaba zarabereye mu ntara y’Amajyepfo.

Nsabimana akomeza avuga ko umuryango wabo uzakomeza gufasha abaturage batishoboye mu gihugu kuko aricyo washingiwe. Inka zahawe abaturage kuri iyi nshuro akaba ari 45 zahawe imiryango 45.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka