Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereyeho 9.4% - NISR

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2019 wazamutseho 9.4%.

CHIC, imwe mu nyubako z'ubucuruzi mu mujyi wa Kigali
CHIC, imwe mu nyubako z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali

Byari biteganyijwe ko ubukungu bw’Igihugu bwari kuzamukaho 7.8% mu mwaka wa 2019, ugereranyije n’ibipimo byari byagaragaye muri 2018.

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kuwa mbere tariki 23 Werurwe 2020, cyatangaje imibare igaragaza ko kuba umusaruro mbumbe warazamutse muri 2019 ugereranyije n’ibyari byitezwe, byagizwemo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi ku gipimo cya 24%, inganda 18%, imitangire ya serivisi yo yabigizemo uruhare rwa 49%, mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare rwa 9%.

Ku bijyanye n’uburyo inzego zazamutse, iyo mibare igaragaza ko urwego rw’inganda ari rwo rwazamutse cyane ku gipimo cya 16%, rugakurikirwa n’imitangire ya serivisi yazamutseho 8%, naho urwego rw’ubuhinzi rwo rukaba rwarazamutseho 5%.

Mu rwego rw’inganda, izamuka ryatewe ahanini n’urwego rw’ubwubatsi hamwe n’inganda zikora ibikoresho byazamutseho 33% hamwe na 11%.

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gasegereti na wolfram byamanutseho 23.7% na 6.6%, harebwe ku ngano y’ayoherejwe mu mahanga, mu gihe coluta (coltan) yo yazamutseho 42%.

Urwego rw’imitangire ya serivisi, rwazamutse bitewe no kwiyongera kwa 16% mu bucuruzi bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, 12% muri serivisi zo gutwara abantu byatewe ahanini n’ubwiyongere bwa 17% mu bikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ubwiyongere bwa 8% muri serivisi z’imari na 10% muri serivisi z’amahoteli na resitora.

Uru rwego ariko rushobora kuzagira umwaka w’imari utameze neza, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

i can say waww!! for every one who contrubute to this increase in our rwandan economy,so let kept moving forward.

dukundane louise yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka