U Rwanda rugena gahunda zo guca ubukene rubanje kuzigaho

Itsinda ry’impuguke zo muri Kaminuza ya Massachusetts ryitwa J-PAL zakoze inyigo yiswe “From Evidence to Policy” mu bihugu 21 by’Afurika, zivuga ko u Rwanda rugena gahunda zo kugabanya ubukene, zibanje gusuzumwa neza ko ari ngombwa (evidence based policies).

J-PAL yatanze ubu bushakashatsi kuri Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, ivuga ko igisigaye ari ugushyiraho imbaraga nyinshi muri gahunda zirebana n’ubuzima bw’abanyeshuri, cyane kubarinda ba shuga dadi (sugar dadies), no gufasha abahinzi kuzamura umusaruro.

“U Rwanda rwitaye cyane kuri gahunda z’imibereho myiza y’abaturage, ariko tukajya inama yo kureba uburyo izi gahunda zirimo iy’uburezi, ubuzima n’ubuhinzi zatezwa imbere mu buryo burambye”, nk’uko umwe mu bagize itsinda rya J-PAL, Paul Gertler yasobanuye.

J-PAL ishima byinshi kuri izi gahunda, aho uburezi bw’ibanze mu Rwanda buri ku kigero cya 96%, abaturage barenga 90% bafite ubwishingizi bw’ubuzima, ndetse n’ubuhinzi burimo kuzamura umusaruro ku kigero cya 4.7%.

Mu gutangarizwa inyigo ya J-PAL, MINECOFIN yafatanyije na Ministeri y’ubuzima (MINISANTE), iy’uburezi (MINEDUC) n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), kugirango bumve ahagomba gushyirwa imbaraga muri gahunda ireba buri Ministeri.

Impuguke za Massachusetts zaganiriye na Ministeri y’ubuzima ifatanyije n’iy’uburezi, ku buryo amashuri yose yagira uruhare mu kwita ku buzima cyane cyane ubw’umwana, imirire myiza, ndetse no kongera umusaruro hamwe n’uburyo urubyiruko rwatangarizwa imibare igaragaza ubukana bwa SIDA no kubarinda ba Shuga dadi.

Ministiri wa MINECOFIN, Amb. Gatete Claver aganira n'impuguke za J-PAL.
Ministiri wa MINECOFIN, Amb. Gatete Claver aganira n’impuguke za J-PAL.

J-PAL ikanibaza uburyo abana b’abakobwa bakuwe mu ishuri kubera ihohoterwa no gusambanywa bakiri bato, bafashwa kwiga amasomo y’igihe gito atuma babona umwuga bakora; hamwe n’uburyo bajya bahabwa ubufasha bubarinda kongera kugwa mu mutego w’abababuza gutera imbere.

Mu bijyanye n’ubuhinzi, J-PAL igira inama MINAGRI gufasha abahinzi kwitabira gukoresha ifumbire cyane, bagasonerwa mu kugena ibiciro byo gukora ubuhinzi, kandi bakitabira gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kongera umusaruro.

Aba bajyanama bavuga ko n’ubwo ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba bititabira gukoresha ifumbire, umuhinzi abona umusaruro mwinshi cyane kuri hegitare y’ubutaka yahinzeho, kurusha umuhinzi wo mu bihugu by’Aziya ukoresha ifumbire ku kigero cyo hejuru.

“Udafite iriya mibare ntacyo wageraho nk’umuntu ugena gahunda za Leta, none tumaze kubona aho tugomba gushyira amafaranga menshi, ndetse n’ibyo tugomba kwitondera”, nk’uko Ministiri wa MINECOFIN, Amb. Gatete Claver yashimye ubwo bushakashatsi.

Impuguke za Kaminuza ya Massachusetts zitwa “Abdul Latif Jameel Poverty Action Lab (J-PAL), zikora za raporo mu bihugu bibyifuza, zibanje kugirana amasezerano n’abayobozi babyo, aho ibyavuye mu bushakashatsi ngo bifatwa nk’ubuvugizi ku baterankunga b’igihugu cyakorewemo inyigo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gahunda zo guteza imbere abaturage nibo bazigena ndetse hakaba n’aho bazishyirira mu bikorwa,urugero no nko kubaka amashuri ya 12YBE aho uruhare rw’abaturage rwagaragaye cyane,no mu zindi gahunda ni uko nibo bihitiramo ibikorwa byo kubateza imbere.

innocent yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

ibibyose tubikesha ubuyobozi bwiza kagame wacu tuzamugwa inyuma

rusazamina yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Kugena gahunda zo kugabanya ubukene mu rwanda bimazekuba nk’umuco,kuko abaturage nibo bihitiramo imishinga bakeneye kurusha iyindi,bakanagira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa byayo,niyompanvu umubare w’abakennye ugabanuka byihuse.

kamanda yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka