Rwanda Revenue iracyahangayikishijwe n’abacuruzi banini bakora magendu ihanitse

Abacuruzi bitwa ko ari banini nibo bakomeje guhangayikisha Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), mu kutitabira gutanga imisoro no kutavugisha ukuri ku bucuruzi bwabo, ugereranyije n’abacuruzi bato bato, nk’uko bitangangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Umuyobozi mukuru wa RRA, Ben Kagarama, yemeza ko nubwo magendu no gukwepa gutanga imisoro bikiriho mu Rwanda ariko Abanyarwanda bamaze kumenya akamaro ko gutanga imisoro ugereranyije n’imyaka ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/02/2013, cyari kigamije gusobanura uko igice cy’umwaka gishize cyagendekeye iki kigo, yatangaje ko imisoro bakiraga yiyongereyeho 15% ariko hakaba bagihangayikishijwe n’abacuruzi bakuru.

Yagize ati: “Muri rusange gutanga umusoro ku Banyarwanda bimaze kumvikana neza, ariko ntibibujije ko hari bamwe baca hirya”.

Abo yavugaga ni bamwe mu bacuruzi bambutsa ibicuruzwa ku mipaka barangiza bagasorera bicye, mu gihe hari n’ababisorera byose ariko bakagabanya ibiciro kugira ngo n’Imisoro ibe micye.

Ibibazo bigaragara ku bacuruzi bato, ni ibijyanye no gufunga imiryango igihe cyo kwishyura imisoro. Kimwe no guhanika ibiciro ku bicuruzwa bidasoreshwa, nk’uko Kagarama yakomeje abisobanura.

Muri 2012, miliyari 300 na miliyoni 180 niyo mafaranga iki kigo cyashoboye gukura mu misoro akaba yarazamutse ugereranyije na miliyari 200 na miliyoni 500 yabonetse muri 2011.

Iki kigo kirasaba abasora kwitabira gukoresha uburyo bwo kwishyura imisoro bakoresheje ikoranabuhanga (eTax), mu rwego rwo kwihutisha akazi, kuko kugeza ubu mu basora ibihumbi 90 babarizwa mu Rwanda, ibihumbi bitatu nibyo byonyine bikoresha ubu buryo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka