Rutsiro: Batangiye guhembwa miliyoni 17 n’ibihumbi 344 nyuma y’amezi atatu bari bamaze bayategereje

Abaturage bakoze imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bongeye kugaragaza akanyamuneza mu maso nyuma y’uko babwiwe ko bagiye gutangira guhembwa amafaranga bakoreye guhera mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2013.

Abo baturage bakoraga ibikorwa remezo byo gutunganya site y’umudugudu wa Ngando, bacamo imihanda, bateramo n’ibiti.

Batangiye iyo mirimo mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013 bahembwa iminsi 30 y’akazi ya mbere, indi minsi 45 y’akazi yakurikiyeho ntibayihemberwa.

Umukozi ushinzwe VUP mu murenge wa Kivumu, Ingeri Beatrice, avuga ko basabye akarere amafaranga yo guhemba abakozi nyuma y’iminsi 15 y’akazi nk’uko byari bisanzwe ariko ku karere basanga hari amafaranga macye, bategereza ko andi abanza kuboneka aturutse mu kigo gishinzwe gutsura amajyambere y’uturere n’umujyi wa Kigali (RLDSF), kuko ari cyo gifite VUP mu nshingano.

Abaturage bashimishijwe n'inkuru nziza ibabwira ko bagiye guhembwa.
Abaturage bashimishijwe n’inkuru nziza ibabwira ko bagiye guhembwa.

N’ubwo yari yaratinze, umukozi ushinzwe VUP mu murenge wa Kivumu avuga ko ubu noneho yabonetse ku buryo abaturage bagiye guhemberwa icyarimwe ayo bakoreye yose y’iminsi 45 y’akazi guhera mu kwezi kwa kabiri.

Amafaranga yose abaturage batahembwe yaziye rimwe angana na miliyoni 17 n’ibihumbi 344 kandi yose yageze mu maboko y’ubuyobozi bw’umurenge wa Kivumu ku buryo abaturage batangiye guhemberwa ku murenge SACCO tariki 22/05/2013 bikaba biteganyijwe ko abaturage bose bazaba bamaze guhembwa bitarenze kuwa gatanu tariki 31/05/2013.

Ntabwo byashobotse kubahembera rimwe kubera ko umurenge SACCO bahemberwaho ari umwe kandi ukaba nta bushobozi ufite bwo kubaha serivisi bose icyarimwe.

Abaturage bavuga ko bari bamaze guhangayika kubera ubukene ndetse n’imyenda yari imaze kuba myinshi bitewe n’uko batinze kubona ayo mafaranga bakoreye.

Umwe muri bo witwa Elisabeth Bayavugirubusa wafashe amadeni y’ibihumbi 25 ati : “Inzara yaratwishe dufata amadeni ku buryo ubu bari batumereye nabi bari kutwishyuza, ngo mutwishyure, mutwishyure!”

Hari imisanzu imwe n’imwe babanza gukurwaho mbere yo guhembwa irimo amafaranga 1000 yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye nk’uko babyumvikanyeho n’abakoresha babo.

Mbere yo guhembwa bakurwaho n’andi mafaranga ya mituweli y’umuntu umwe hakaba n’andi mafaranga 500 umurenge SACCO ubakuraho kubera serivisi uba wabahaye.

Abaturage batangiye guhemberwa icyarimwe amafaranga bakoreye guhera mu kwezi kwa kabiri.
Abaturage batangiye guhemberwa icyarimwe amafaranga bakoreye guhera mu kwezi kwa kabiri.

VUP yatangiye gukorera mu murenge wa Kivumu mu ngengo y’imari ya 2010/2011, abaturage 380 bakaba ari bo bakora imirimo y’amaboko muri VUP mu murenge wa Kivumu.

Gahunda ya VUP igira ibikorwa bitatu bitandukanye harimo gufasha abatishoboye baba baratoranyijwe mu byiciro by’ubudehe batabashije gukora bagahabwa inkunga y’ingoboka batishyura ibagoboka buri munsi kubera ko badashoboye gukora.

Mu bahabwa iyo nkunga harimo abana birera cyane cyane imfubyi zirera zitabashije gukora, hakabamo abakecuru n’abasaza ndetse n’ababana n’ubumuga batabashije gukora.

Hari ikindi cyiciro cy’abakora imirimo y’amaboko bandikirwa umubyizi ku munsi bagahembwa nyuma y’iminsi 15 y’akazi.

Hari ikindi cyiciro cyo gutanga inguzanyo iciriritse ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze umushinga bagahabwa inguzanyo iri munsi y’ibihumbi 100 bakazishyura hiyongereyeho 2% ku mwaka.

Amafaranga aturuka ahantu hatandukanye, harimo aturuka mu ngengo y’imari ya Leta hakaba n’aturuka mu baterankunga batandukanye, akagera ku karere akarere na ko kakayageza mu mirenge.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka