Rusizi: Kwaka imisoro byeguriwe ba rwiyemezamirimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burizeza abaturage ko ba rwiyemezamirimo bahawe inshingano yo kwakira imisoro bazacunga neza amafaranga avuye mu mitsi y’abaturage.

Amafaranga ba rwiyemeza bazajya bakira bazajya bayashyira kuri konti z’akarere ziri muri za SACCO n’izindi banki z’ubucuruzi; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi mu nama yagiranye n’abayobozi b’imirenge, abacungamari ndetse n’abayobozi baza SACCO hamwe n’abahagarariye amabanki y’ubucuruzi.

SACCO zigiye gugirana amasezerano n’akarere zikajya zakira ayo mafaranga nazo zikayageza ku mabanki y’ubucuruzi bakorana nayo akayageza muri banki nkuru y’igihugu agakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Muri iyo nama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012 umuyobozi w’akarere yabagaragarije amabwiriza mashya ajyanye no kwakira imisoro n’amahoro bikoreshwa mu karere abasaba gukurikirana uwo mutungo ugatangwa neza kandi ukagera aho aho ugomba kugera uko wakabaye.

Ubusanzwe imisoro n’amahoro by’akarere byakwaga n’abakozi b’akarere bazwi ku izina ry’abakirizi b’imisoro ariko banengwaga kutayageza yose mu isanduku y’akarere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka