Rusizi: Abagore basabwe gushishikarira gahunda ya Hanga Umurimo

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari, Habyarimana Marcel, yasabye abagize inteko rusange y’abagore muri ako karere gushyigikira gahunda ya Hanga Umurimo nk’ imbarutso y’iterambere.

Ubwo yatangizaga Inteko rusange y’abagore mu Karere ka Rusizi, tariki ya 28 Ukuboza 2012, Habyarimana yasobanuye ko nta mugore wari ukwiye gutegereza amakiriro ku bandi kandi nyamara hari amahirwe menshi Leta y’u Rwanda ikomeje kubaha mu rwego rwo kubateza imbere, bityo bakaba bagomba kuyashingiraho biteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rusizi, Mukandera Marie Jeanne, yavuze ko iyi nteko rusange ngaruka mwaka igamije kunoza uburyo amakoperative y’abagore yatangira gukorana n’ibigo by’imari nka SACCO, agahabwa inguzanyo zo gushora mu mishinga iciriritse, kunoza imikorere yayo, bikajyana no guteza imbere akagoroba k’ababyeyi n’ibindi.

Umuyobozi w'akarere wungirije atangiza inteko rusange y'Abagore mu Karere ka Rusizi.
Umuyobozi w’akarere wungirije atangiza inteko rusange y’Abagore mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Ingabo muri Rusizi na Nyamasheke, Col. Rutikanga Jean Bosco, yasobaniriye aba bagore ko igihe kigeze ngo bagaragaze umusaruro w’amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda, mu bitekerezo bigomba guherekezwa n’ibikorwa by’amajyambere.

Buri wese akwiye kwerekwa ko umugore nawe afite uruhare mu iterambere ry’igihugu, bityo ngo kuba umutekano uriho ni byiza ko bawushingiraho bateza imbere umurimo.

Ku bijyanye n’uko abagore bagomba kwitabira gahunda ya Hanga Umurimo, umuyobozi w’akarere wungirije Ushinzwe ubukungu, Marcel Hayarimana, yasabye aba bagore kugaragaza igitekerezo cy’umushinga wabateza imbere, ubundi ababishinzwe bakabafasha kukinoza no kukibonera inkunga yatuma bawushyira mu bikorwa.

Abagore bitabiriye Inteko rusange mu karere ka Rusizi.
Abagore bitabiriye Inteko rusange mu karere ka Rusizi.

Avuga kandi ko nibamara kwitabira neza gahunda ya Hanga umurimo, bizatuma n’imbogamizi batekerezaga ko zituma badatera imbere zivaho, ahubwo bagafatanya n’abandi mu gucunga imishinga itanga akazi ku bandi bantu.

Iyi nteko rusange y’abagore mu Karere ka Rusizi, yatangiye kuri uyu wagatanu, ihuje abagore bagera kuri 350 bahagarariye abandi ku va mu kagari kugeza ku rwego rw’akarere, akazamara iminsi 2.

Biteganyijwe ko abayiteraniyemo bazahabwa umwanya wo kugaragaza icyakorwa ngo imbogamizi umugore agihura nazo mu mibereho ye no mu iterambere zagaragazwa zikabasha gukurwaho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka