Rulindo: Minisitiri Labille arashima uko inkunga itangwa n’igihugu cye ikoreshwa

Jean Pascal Labile, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’iterambere w’u Bubiligi, yatangajwe n’uburyo imishinga igihugu cye giteramo inkunga itera imbere ikanateza abaturage imbere.

Yabitangaje mu rugendo yakoreye mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013, mu rwego rwo kureba aho imishinga ububirigi bufashamo abaturage ihagaze.

Minisitiri Labille yashimiye uburyo abaturage batapfushije ubusa inkunga bahawe, bakaba barageze kuri byinshi bijyanye no kwikura mu bukene.

Ibikorwa yasuye birimo ifuru itwikirwamo amategura n’amatafari mu murenge wa Rusiga, koperative igizwe n’abakobwa n’abagore baboha uduseke n’indi mitako, nayo ikorera mu murenge wa Rusiga.

Nyuma yo kwirebera uburyo iyi mishinga yombi yafashije abayikoramo gutera intambwe bajya mu iterambere, uyu muyobozi yabagaragarije ko yishimiye uburyo bakoresheje inkunga bahawe.

Justus Kangwagye, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yashimiye minisitiri Labille ku nkunga igihugu cye gitera u Rwanda. Umuyobozi w’akarere yasobanuriye minisitiri uburyo inkunga yahawe Abanyarulindo yabazamuye.

Yagize ati: ”Inkunga mwahaye abaturage ba Rulindo mu myaka ibiri ,imishinga yabo imaze gutera imbere ku buryo bushimishije, abasaga ibihumbi bitanu babashije kuva mu bukene, abagore n’abakobwa batagize amahirwe yo kwiga babashije kubona icyo bakora kijyanye n’umwuga uzabafasha mu buzima.”

Kamagaju Pierrinne, umwe mu bategarugori bagize koperative ifashwa n’umushinga w’Ababiligi gutwika amatafari n’amategura, yavuze ko iyo koparative yabo yatangijwe igizwe n’imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatanyije n’abandi Banyarwanda. Intego yabo, ngo kwari ugushyira hamwe, bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge baniteza imbere.

Kamagaju avuga ko iyi koperative imaze kuzamura imibereho yabo, ku buryo babasha kwikemurira ibibazo nko kwishyura mitiweli, amafaranga y’amashuri y’abana babo n’ibindi.

Iyi koperative yafashije abatari bake kwiyubakira amazu, dore ko benshi muri bo ntaho bagiraga ho guhengeka umusaya. Nyuma y’imyaka ibiri bakora, ubu bamaze kugera ku banyamuryango 57 bakanagira miliyoni 7,5 kuri konti, mu gihe batangiyer ari 20.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka