Ruhango: RDS igiye gukura abaturage 2200 mu bukene

Umuryango Rwanda Development Solution “RDS” uravuga ko ugiye ku kuzamura abaturage batishoboye bo mu karere ka Ruhango ubageze mu rwego rw’ubukire.

Ibi n’ibyatangajwe n’umuhuzabikorwa wa RDS ku rwego rw’igihugu Gatsinzi Fidel tariki 24/05/2013, mu muhango wo guha ingurube 80 abaturage batishoboye baturuka mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ruhango.

Gatsinzi yagize ati “twe kugeza ubu turimo gukorana n’amakoperative agizwe n’abantu 2200 baturuka mu mirenge ine, tukaba twifuza ko tuzajya kwimuka muri iyi mirenge tujya mu yindi, nta muturage dusize inyuma akiri mu bukene”.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier ashima amatungo yahawe abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier ashima amatungo yahawe abaturage.

Kugeza ubu RDS iha abaturage amatungo bo mu mirenge ya Ntongwe, Mbuye, Kinihira na Mwendo. Umuturage cyangwa itsinda nibo bihitiramo itungo bashaka akaba ariryo bahabwa.

Bamwe mu bahawe amatungo, bavuga ko nta tungo bagiraga ndetse no kweza ibyo bahinga bikaba byari ikibazo kibakomereye, ariko ngo ubwo bagize amahirwe bakaba babonye itungo, ngo bagiye kuryitaho kugirango rishobore guhindura ubuzima bwabo.

Nyirahabimana Esther wahawe ingurube, yagize ati “ubu mfite abana 4 kubabonera ibibatunga byangoraga, ndetse kubabonera umwambaro n’ibijyanye n’ishuri byari ikibazo. Ariko ubu ngiye kwita kuri iri tungo rizashobore guhindura ubuzima bwanjye ndetse rizashobore no kungeza ku nka”.

Abaturage bishimiye ingurube bahawe ko ari ubwoko bwiza.
Abaturage bishimiye ingurube bahawe ko ari ubwoko bwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ashimira cyane umuryango RDS uburyo ikoresha bwo guhitishamo umuturage itungo ashaka kandi ukaba ariryo umuha.

Ibi ngo bituma umuturage agira uruhare rukomeye mu kwita ku itungo aba yahawe kuko ariwe uba waryihitiyemo, ibi bikaba bitandukanye cyane n’abaza bagapfa kugenera umuturage itungo batanazi niba anafite ubushobozi bwo kuryorora.

Mbabazi yasabye aborojwe aya matungo ko bagomba kuyafata neza kugirango yororoke vuba nabo bashobore kuziturira abandi batishoboye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka