Ruhango: Ntiwanyonga igare ngo uzibuke gushaka umugore

Abanyonzi bakorera mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, baravuga bitaborohera kunyonga igare ngo barenzeho no gushaka abagore.

Ibi ngo biterwa n’amikoro make kuko bakorera amafaranga make ku munsi, kandi ayo bakoreyo nayo bikabasaba kuyarya. Nguko unyonze igare nturye bihagije bishobora kukuviramo ingaruka mbi z’ubuzima.

Bamwe muribo bavuga ko buri munsi nibura bashobora kwinjiza amafaranga atari munsi y’1000, ariko ngo hakaba nubwo byanze bakajya munsi yayo.

Bati “none se, urabona amafaranga 1000 ugomba kuyaryamo ugahaga bitewe n’imbaraga nyinshi uba wakoresheje, byakorohera gushaka umugore”.

Bifuza ko inzego z'urubyiruko zabafasha kwiteza imbere.
Bifuza ko inzego z’urubyiruko zabafasha kwiteza imbere.

Aba banyonzi bahamya ko bitewe n’ubushobozi bucye bibonamo, ko badateganya gushaka abagore. Icyakora ngo rimwe na rimwe bazajya banyuzamo bashake uko bigenza n’abari baho ariko ibyo kubashyira mu ngo ngo ntibishoboka.

Icyakora bavuga ko baramutse bagize amahirwe bakabona andi mikoro, bakava mu bunyonzi, ngo nta cyababuza gushaka abagore.

Gusa bagasaba inzego zishinzwe iterambere cyane cyane iz’urubyiruko, kubashakira uko bakwishyira hamwe bagatera imbere nabo bagashaka uko bubaka ingo bakabarwa nk’abagobo kimwe n’abandi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka