Ruhango: Iyi mishyinga idufasha ihagaze twakomeza gutera imbere- umuturage

Mukantwari Laurence w’imyaka 42 ni umupfakazi w’abana bane, afashwa n’umushinga wa Compassion International, ahamya ko ibyo uyu mushinga umaze kumugezaho uramutse uhagaze atasubira inyuma ngo yongere kubaho nabi.

Uyu mubyeyi utuye mu kagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi, avuga ko yatangiye gufashwa na Compassion abayeho nabi cyane kuko umugabo we yapfuye n’aho amusize.

Ati “umugabo wanjye yitabye Imana ansiga mu nzu igayitse cyane, nyuma imvura yaraguye irayisenya, mbura aho kuba. Ariko ubu ndashimira cyane ko uyu mushinga ugiye kunyuzuriza inzu hakaba hasigaye isakaro gusa”.

Uretse kuba uyu mushinga wa Compassion urimo kumwubakira inzu, ngo wanamuhaye inka ubu akaba asigaye anywa amata n’abana be, ndetse no akaba anamaze guhabwa ibikoresho byinshi byo kwifashisha mu ngo.

Mukanwari akavuga ko nubwo afite imbaraga nke, kugeza ubu nawe ngo yibona nk’umaze gutera indi ntambwe y’iterambere, kuko ngo uyu mushinga uramutse uhagaze ntiyasubira inyuma.

Umushingwa Compassion International ufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye, aho ubarihirira amana mu mashuri ndetse ukanabavuza, kwigisha abaturage guhinda uturima tw’igikoni n’ibindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka