Rubavu : Miliyoni 140 zimaze gutangwa mu kigega Agaciro

Akarere ka Rubavu gashima intambwe kamaze gutera mu gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund kuko muri miliyoni 521 kemeye gutanga, izigera kuri 140 zimaze gutangwa.

Umukozi w’akarere ushinzwe kwegeranya inyemeza bwishyu z’abatanze umusanzu mu kigega agaciro Development Fund, Senzoga Emmanuel, avuga ko uretse amafaranga agera kuri miliyoni 200 zari zemewe n’abarimu zitaramenyekana niba zizatangwa kuko nyuma yo kuzemera habaye impinduka ngo iki gikorwa kiragenda neza.

Senzoga avuga ko uretse abatanga amafaranga bemeye ngo n’abaturage ntibadohotse gutanga inkunga yabo bafata nko kwiha agaciro bagaha igihugu kuko nabo kitabatengushye mu kukabahesha. Bakaba bateganya ko amafaranga akarere kemeye umwaka uzarangira yamaze gutangwa.

Abayobozi n'abaturage ba Rubavu bari bitabiriye igikorwa cyo kwihesha agaciro tariki 05/09/2012.
Abayobozi n’abaturage ba Rubavu bari bitabiriye igikorwa cyo kwihesha agaciro tariki 05/09/2012.

Senzoga abajijwe ikibazo cy’abakoresha baba baka abo bakoresha amafaranga y’agaciro batabyumvikanyeho, yatangaje ko ubuyobozi bw’akarere bwatanze amabwiriza ko gutanga amafaranga ashyirwa mu kigega agaciro ari ubushake bw’umuntu nta gahato kuburyo n’ababikora bashobora kubihanirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheh Hassan, yasabye abayobozi kutagira umuturage bahutaza bamusaba gutanga aya mafaranga cyane ko amafaranga yatanzwe ntawashyizweho agahato kandi abaturage biyemereye kuzakomeza kuyatanga.

Abaturage b’akarere ka Rubavu batanga inkunga yabo mu kigega Agaciro Development Fund bavugaga ko badashaka ko igihugu cyabo gikomeza gusabiriza, ahubwo nabo bagomba kuba abaterankunga bafasha igihugu cyabo kwigira no kwihesha agaciro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka