Rubavu: Abaturage barasaba ko ibyiciro by’ubudehe byasubirwamo

Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Rubavu bavuga ko ishyirwa mu byiciro by’ubudehe bitakozwe mu buryo bunoze bikaba bibagiraho ingaruka kubyemezo bafatirwa nko kwishyura ubwishingizi mu kwivuza kubatishoboye.

Abaturage bo mu mirenge ya Nyundo, Nyakiriba na Kanama bavuga ko gahunda z’ubudehe ari nziza ariko ngo bagiye bashyirwa mu byiciro bitanyuze mu mucyo kuko hari aho nta nteko z’abaturage zitateranye ngo zihamye ikiciro umuntu akwiye kuba arimo.

Manirakiza wo mu murenge wa Nyundo avuga ko iyo umuturage ashyizwe mu cyiciro atarimo bigira ingaruka ku buzima bwe nko kuba utishoboye asabwa gukora ibyo adashoboye naho uwishoboye ushyizwe mu cyiciro cyo hasi ngo bituma adatera imbere kuko aba yarashyizwe inyuma.

Umwe mu baturage utarifuje ko amazi agaragazwa avuga ko hamwe ibyemejwe mu nteko z’abaturage hari aho byahinduwe, urutonde rwaza bagasanga ibyo bemeje sibyo byashyizwe mu bikorwa bigatuma bamwe barenganywa abandi bagashyirwa mu byiciro bicyennye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanama, Sebikari Jean Munyanganizi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Sebikari Jean Munyanganizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Sebikari Jean, avuga ko ubuyobozi bwo mu midugudu n’utugari bwagombye kurangwa no gukorera mu mucyo, ariko akavuga ko abaturage bakwiye kwitabira amanama batumirwamo afatirwamo ibyemezo kugira ngo bayagiremo uruhare.

Sebikari avuga ko hari abaturage bagira ingeso yo kutitabira inama ahubwo bakagana ubuyobozi bavuga ko barenganyijwe kandi bagombye kwitabira amanama ngo basobanuze ndetse batange n’ibitekerezo ku bikorwa bakorerwa.

Gahunda y’ubudehe yatangijwe mu mwaka wa 2003 igamije gufasha abaturage kuva mu bukene naho ishyirwa mu byiciro ry’ubudehe rikorwa nyuma y’imyaka ibiri. Abaturage bari bashyizweho mu byiciro bakaba bavuga ko bategereje ko iri shyirwa mu bikorwa ryongera kuba kugira ngo rizakoranwe umucyo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka