Plan Rwanda yazanye Abongereza bigisha amakoperative gukora ubuvugizi

Umuryango witwa Plan Rwanda wazanye impuguke mu gutegura no gukora ibikorwa by’ubuvugizi ngo zigishe abayobozi b’amakoperative anyuranye mu Rwanda uko bakora ubuvugizi ku buryo bwa gihanga.

Iki gikorwa kigamije gufasha amakoperative kumenya uburyo agiye kujya akoramo ubuvugizi bwo kubona ubushobozi bw’amafaranga, ubw’ubumenyi n’amasoko bw’ibyo akora.

Mu bibazo bibangamiye amakoperative amakoperative mu Rwanda harimo no kutamenya uburyo bwiza bwo gucyemura ibibazo bafite ndetse no kutamenya uko yasaba ubufasha ku babufite; nk’uko byemejwe na Katabarwa Augustin ukuriye urugaga rw’amakoperative mu Rwanda ubwo hasozwaga amahugurwa ku gukora ubuvugizi yabereye i Rwamagana kuva kuwa 02-05/04/2013.

Mu gushaka gucyemura iki kibazo ku buryo burambye ngo basabye ubufasha muri Plan Rwanda ngo babigishe uko amakoperative yamenya kujya yikorera ubuvugizi bw’ibibazo afite, akamenya uko abigaragariza ababicyemura ndetse ngo mu kwiga ubuvugizi harimo no kumenya gushaka amasoko y’umusaruro wabo n’ubushobozi ahantu hanyuranye.

Abakuriye federasiyo z'amakoperative atandukanye bahuguwe ku gukora ubuvugizi.
Abakuriye federasiyo z’amakoperative atandukanye bahuguwe ku gukora ubuvugizi.

Katabarwa ati “Amakoperative yacu aratera imbere ariko kandi aracyafite ibibazo mu kugera ku ntego zayo ku buryo bwimbitse. Mu kubicyemura harimo no kubanza kubimenya neza, tukamenya kubisesengura no kubigeza mu nzego twafatanya kubicyemura ndetse tugakora n’ubuvugizi bwa ngombwa.”

Plan Rwanda n’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda ngo baraganiriye bemeranywa ko Plan izabafasha mu gutegura no gukora ibikorwa by’ubuvugizi kuko ifite inzobere muri ibyo bikorwa; nk’uko byatangajwe na Ezekiel Rukema ushinzwe gahunda z’iterambere mu bukungu no guteza imbere urubyiruko muri PLAN Rwanda.

PLAN Rwanda yakoranye na PLAN yo mu Bwongereza bohereza inzobere mu gukora ubuvugizi, ubu uwitwa Stedmann Noble akaba amaze iminsi ine yigisha abakuriye federasiyo z’amakoperative anyuranye uko ubuvugizi bukorwa neza bugatanga umusaruro.

Stedman Noble wahuguye abakuriye federasiyo ku buhanga bwo gukora ubuvugizi neza.
Stedman Noble wahuguye abakuriye federasiyo ku buhanga bwo gukora ubuvugizi neza.

Ku ikubitiro Stedmann Noble yahuguye abakuriye federasiyo z’abahinga ibirayi, icyayi, ingano, ikawa, umuceri, imyumbati, ibigori, abacuzi, abavumvu, abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’amakoperative akora ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.

Mu minsi iri imbere ngo hazatangira amasomo ku gukora ubuvugizi, aho abandi Bongereza bazaza mu Rwanda kwigisha abagize amakoperative muri gahunda yaguye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka