Nyuma yo kwiga umurimo yiyemeje kuwubumbatira no kwishyira hamwe

Ntamugabumwe Faustin wo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera avuga ko nyuma yo guhabwa amasomo mu gihe gito yo guhanga umurimo no kuwumbatira ndetse no kwibumbira mu matsinda y’ubufatanye mu kubitsa no kugurizanya, ubu amaze kugera mu rwego rwo guha bagenzi babo akazi.

Uyu mugabo ngo ashimishwa n’aho ageze kandi yaratangiriye ku mafaranga ibihumbi 150, ubu umushinga we wo gusudira ufite agaciro ka miliyoni 15 ariko kandi avuga ko afite icyerekezo cyo kubaka ikigo cyo gukoreramo imirimo akagira abakozi benshi n’abo yigisha.

Agira ati “natangiriye ku mafaranga ibihumbi 150, ngura imashini imwe ariko nkomeza kugura n’izindi buhoro buhoro. Amahugurwa nahawe yo guhanga umurimo no gucunga umutungo naguye ibikorwa, ubu mfite abakozi umunani kandi nashoboye kwiyubakira inzu ifite agaciro nibura ka miliyino 10”.

Ntamugabumwe muri atoriye ye aho akorera ibikoresho bitandukanye.
Ntamugabumwe muri atoriye ye aho akorera ibikoresho bitandukanye.

Ati “nyuma y’imyaka itatu nize y’amashuri yisumbuye nongeyeho imyaka itatu y’imyuga. Ubu mfite imyaka 32 y’amavuko, ndubatse mfite umugore n’abana babiri”.

Ntamugabumwe arasaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko guhaguruka bagakora kandi bagakora byiza, kandi bagomba guhera kuri bike bafite maze bigatuma bagera kuri byinshi.

Ati “rubyiruko mugomba kwigirira icyizere mugahera kuri duke mufite, ahubwo mukirinda gusesagura, kuko nanjye nahereye kuri duke ariko ubu hari intambwe maze gutera nyuma y’igihe kitarenga amezi 10 ntangiye”.

Bamwe mu bakozi akoresha biganjyemo urubyiruko.
Bamwe mu bakozi akoresha biganjyemo urubyiruko.

Uyu mugabo avuga ko mubo akoresha abenshi ari urubyiruko aho aba ababwira ko nabo bagomba kumukorera igihe gito nabo bakazikorera mu gihe cya vuba uko nawe yatangiye akorera abandi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka