Nyanza: RRA yahembye abatanze imisoro ku gihe kandi neza

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora byabereye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza tariki 17/10/2013 ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyahembye abitwaye neza mu gutangira imisoro ku gihe kandi neza.

Ibi birori byabimburiwe n’akarasisi k’abikorera ku giti cyabo barimo abasora bo ku rwego ruciriritse ndetse n’urwego rwo hejuru bari baturutse mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rachid Tusabe, ayobora uwo muhango wo gutanga ibyo bihembo yavuze ko mu Ntara y’Amajyepfo abasora bamaze guhindura imyumvire ku birebana n’imisoro ikaba itandukanye n’iyo mbere bari bafite mu birebana no gusora.

Yagize ati: “Kwizihiza umunsi nk’uyu wahariwe abasora ni umwanya mwiza wo kubaha urubuga ndetse no gushimira bamwe muri bo baba ari indashyikirwa mu gutangira imisoro ku gihe kandi babikora neza” .

Abahawe amashimwe y'uko basorera ku gihe kandi neza.
Abahawe amashimwe y’uko basorera ku gihe kandi neza.

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura ngo abasora bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu aho usanga imihanda yubakwa iyindi igasanwa ibigo by’amashuli n’ibitaro bikubakwa ndetse n’ibindi bikorwa by’amajyambere atandukanye bikitabwaho.

Abahembwe bari mu byiciro bitandukanye birimo abantu ku giti cyabo n’ibigo bishamikiye ku bihayimana ba Kiliziya Gatorika begukanyemo ibyo bihembo ndetse n’icyo ku rwego rw’igihugu kikaba kizegukanwa n’ikigo cyitiriwe Mutagatifu Andereya cya Kabgayi.

Umuyobozi w’abikorera ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo Rutayisire François nawe yishimiye uko abasore bo muri iyi Ntara bakomeje kwitwara mu gusorera igihe kandi neza.

Ashingiye ku mibare yatangaje ko abasora bo mu Ntara y’amajyepfo binjirije ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro miliyari 15 kuri 11 zari ziteganyijwe.

Yavuze ko imyumvire yabo imaze guhinduka cyane atanga urugero rw’uko kera bafataga uyu munsi w’abasora nk’uw’amaganya ariko ngo ubu usigaye ari uw’ibyishimo.

Madamu Kayitesi Immaculée ku rwego rw'akarere ka Nyanza niwe wenyine wahawe igihembo cy'abantu basora neza kandi ku gihe.
Madamu Kayitesi Immaculée ku rwego rw’akarere ka Nyanza niwe wenyine wahawe igihembo cy’abantu basora neza kandi ku gihe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yishimiye ibimaze kugerwaho n’Abanyarwanda ubwabo aho bagiye bikemurira ibibazo bibareba nko kumva ko imisoro ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu bagasora babyibwirije.

Yasobanuye ko u Rwanda rutanga icyizere cy’uko mu myaka mike iri imbere ruzaba rwihagije mu ngengo y’imali aho gukomeza gushingira ku mfashanya z’amahanga.

Uyu munsi mukuru w’abasora ku rwego rw’Intara y’Amajayepfo wari witabiriwe ku buryo bugaragara n’abantu b’ingeri zose ndetse urangwa n’umwuka mwiza wo gusangira abantu basabana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka