Nyanza: Bamwe mu bakirizi b’imisoro n’amahoro ntibabashira amakenga

Inama ngishwanama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyanza tariki 04/02/2013 yashyize mu majwi bamwe mu bakirizi b’imisoro n’amahoro bakorera mu masoko n’ahandi mu mirenge itandukanye igize ako karere kuba badakora akazi kabo nk’uko bikwiye.

Abari muri iyo nama ngishwanama bavuze ko bamwe muri abo bakirizi b’imisoro n’amahoro amafaranga binjiza ari make cyane ugereranyije nayo bakwiye kuba bakwinjiza bakoze neza.

Urugero rwatanzwe ni urw’abakirizi b’imisoro n’amahoro bo mu murenge wa Muyira batagikora akazi kabo neza. Zimwe mu mpamvu iyo mikorere mibi iturukaho ni uko bamwe babangikanya akazi ko gusoresha n’indi mirimo ndetse n’igihe bagiye kwaka imisoro bakanga kwiteranya.

Francis Nkurunziza, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza, yavuze ko abafite iyo mikorere mibi aho bagaragaye basimbuzwa abandi babishoboye kugira ngo bitazavaho bidindiza imihigo akarere ka Nyanza kiyemeje mu bijyanye no kwinjiza imisoro n’amahoro.

Ibiro by'akarere ka Nyanza. (Photo: JP Twizeyeyezu)
Ibiro by’akarere ka Nyanza. (Photo: JP Twizeyeyezu)

Buri cyumweru bazajya bakorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane ayo binjije aho yabaye make babitangire ibisobanuro nk’uko umwe mu myanzuro y’iyo nama ngishwanama yabyemeje.

Iyi nama ngishwanama kandi yafashe icyemezo cyo kongera imisoro n’amahoro akarere ka Nyanza kinjizaga buri mwaka. Ayo mafaranga yavanwe kuri Miliyoni 450 agezwa kuri miliyoni 526 z’amafaranga y’u Rwanda agomba kujya yinjizwa buri mwaka n’akarere ka Nyanza.

Ibikorwa bizavanwamo ayo mafaranga bijyanye no gusoresha ahacukurwa amabuye y’agaciro, ibishanga, amasoko atandukanye akorerwamo ubucuruzi, ibyemezo bitangwa ku rwego rw’ubuyobozi, amande n’ibindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo myanzuro yo kubakuraho ni myiza.Baradindiza iterambere ry’akareere.

NDAHAYO Jered yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka