Nyamasheke: Ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta kiragenda gicika

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, arahamya ko ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta cyakunze kugaragara mu karere ka Nyamasheke kimaze gucika, ngo igisigaye ni ukujya aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo harebwe koko ko ibyo bikorwa bifatika.

Ibi Jabo Paul yabitangarije Kigali Today ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 16/07/2013 ubwo we n’itsinda ryo mu Ntara y’Iburengerazuba rikurikirana imicungire myiza y’umutungo wa Leta mu turere tw’iyi ntara bari bamaze gusuzuma akarere ka Nyamasheke uko kakoresheje amafaranga ya Leta mu mwaka wa 2012-2013.

Iki gikorwa cyo kugenzura imikoresherezwe y’imari ya Leta mu karere gikorwa hahujwe abagenzuzi b’imari ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere twose tw’intara, bakajya muri buri karere bagasuzuma imicungire y’umutungo wa Leta unyuzwa muri ako karere bagendeye ku mategeko, bagira aho basanga ikosa bakarigaragaza kandi bagatanga inama zigamije gutunganya ibitanoze.

Abagize itsinda rikurikirana imicungire y'umutungo mu turere twose tw'Intara y'Iburengerazuba bagaragaje ko akarere ka Nyamasheke.
Abagize itsinda rikurikirana imicungire y’umutungo mu turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba bagaragaje ko akarere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul avuga ko muri rusange uturere twose tw’iyi Ntara twateye intambwe nziza mu micungire y’umutungo wa Leta ariko by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke ngo hari byinshi byahindutse ugereranyije no mu myaka yashize.

Yagize ati “By’umwihariko rero muri Nyamasheke, twasanze hari ibintu byinshi byateye imbere, cyane cyane ibijyanye no kwitwararika mu itangwa ry’amasoko, amategeko uburyo yubahirizwa, impapuro z’ingenzi tugomba kubona; icya kabiri ni imicungire y’impapuro z’ibaruramari ndetse n’uburyo bishyirwa muri raporo; ndetse n’imisoreshereze twasanze rwose bimeze neza”.

Jabo Paul yagaragaje ko ku bijyanye n’imicungire y’imari, akarere ka Nyamasheke gahagaze neza ariko kandi ko igikwiriye kwiyongeraho ari uko abatekinisiye bashinzwe gahunda zitandukanye bajya aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo barebe ubuziranenge bw’ibyo bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Jabo Paul.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba yongeye kugira inama abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke ko bakwiriye gufatanyiriza hamwe kugira ngo imicungire y’umutungo wa Leta irusheho kuba myiza.

Intara y’Iburengerazuba yihaye gahunda yo kuzajya ikora isuzuma rusange ry’imicungire y’imari ya Leta (Public Finance Management) aho abafite aho bahuriye n’imicungire y’amafaranga mu turere twose tw’iyi ntara bagenda bagenzura akarere ku kandi hagamijwe kugira ngo iyi ntara inoze imicungire y’umutungo w’igihugu kandi bikajya bigaragazwa n’uko igenzura ry’imari rizajya ryerekana ko nta mikoreshereze mibi y’umutungo yabayeho (clean audit).

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka