Nyamasheke: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa kugira umurongo bagenderaho

Abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barasabwa kugira gahunda bagenderaho kugira ngo umurimo bakora utange umusaruro kandi uheshe agaciro abawukora.

Ibi byaganiriweho mu nama yahuje abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu turere twa Nyamasheke na Rusizi n’ubuyobozi bw’uru rwego mu Ntara y’Iburengerazuba tariki 24/12/2012.

Iyi nama yari igamije kunoza imikorere y’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uyu murimo ukorwa neza, wubahiriza amategeko kandi ubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yatangaje ko iyi nama ari ingirakamaro maze asaba abacukuzi b’amabuye y’agaciro ko ubucukuzi bakora bukwiriye gukorwa mu buryo bwiza kandi butangiza ibidukikije.

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro barasabwa kubungabunga ibidukikije.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa kubungabunga ibidukikije.

Bahizi yasabye abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo mu karere ka Nyamasheke kugira umurongo bagenderaho bakajya birinda akajagari kandi inzego bashyiraho zikagera no ku rwego rw’umurenge kugira ngo gahunda zijyanye n’ubucukuzi zinoge kandi bigire akamaro ku mpande zose.

Umukozi mu karere ka Nyamasheke ushinzwe ibidukikije, Iyakaremye Evelyne watanze ikiganiro muri iyi nama yasabye abacukuzi b’amabuye mu karere ka Nyamasheke ko bakwiriye kwita ku kazi bakora kandi bakabikora babungabunga ibidukikije.

Iyakaremye yatanze urugero rw’uko aho abacukuzi bakoze baba bakwiriye gufata amazi bacukura kugira ngo adatemba akanduza imigezi nk’uko byakunze kugaragara henshi hacukuwe amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburengerazuba Fayida Jean Marie Vianney yavuze ko nubwo uru rwego rushyizweho vuba bishimira intambwe igezweho, ariko akavuga ko uru rwego ruzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo abacukuzi bamenye amategeko agenga uyu mwuga, ari na byo bizatuma babungabunga ibidukikije uko bikwiye.

Fayida Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abacukuzi mu Ntara y'Uburengerazuba.
Fayida Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa kabiri mu byinjiza amadevize menshi mu Rwanda nyuma y’ubukerarugendo. Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rukaba ruteganya kuzamura iyi ntera y’amafaranga yinjira avuye ku mabuye y’agaciro.

Ubucukuzi ubwo ari bwo bwose bugira ingaruka zo kwangiza ibidukikije, ariko igikwiriye ni uko hajyaho ingamba zo gusubiranya ahaba hacukuwe.

Hatowe abahagararira inzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Musabyimana Andre ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Amaze gutorwa yashimiye abamugiriye icyizere, avuga ko azaharanira iterambere ry’abaturage bacukura amabuye y’agaciro kandi yemeza ko azaharanira guca akajagari mu icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yashimiye Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro batekereje gushyiraho izi nzego kuko bizaba igisubizo cyo kunoza umwuga w’ubucukuzi kandi bikarwanya akajagari na magendu bijya bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bahizi akaba asanga izi nzego zigiye gushyiraho umurongo uzahesha agaciro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibumoso, ni Musabyimana Andre watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'abacukuzi mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Ibumoso, ni Musabyimana Andre watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’abacukuzi mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburengerazuba, Fayida Jean Marie Vianney atangaza ko inzego zihuza abacukuzi b’amabuye y’agaciro zizatuma bahuza ibitekerezo kandi ubu bucukuzi bukorwe mu buryo bw’umwuga bujyanye n’igihe kigezweho.

Uyu muyobozi yemeza ko mu Ntara y’Iburengerazuba hari amabuye y’agaciro menshi, bityo bakaba bateganya gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’aya mabuye, aho bazava ku gukoresha amasuka n’ibitiyo bagakoresha imashini zabugenewe.

Nyuma y’uko umwaka ushize rwinjije agera kuri miliyoni 158 z’amadolari y’Amerika, uru rwego mu Rwanda rufite umuhigo w’uko mu mwaka wa 2017 ruzinjiza miliyoni z’amadolari zigera kuri 400 kandi urwego rw’Intara y’Iburengerazuba rukavuga ko bishoboka ko icya kabiri cy’aya mafaranga cyazaturuka muri iyi Ntara.

Hashize amezi 9 Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’amabuye y’agaciro ribayeho ndetse rishyizeho abayobozi kugeza ku rwego rw’Intara.

Kuba ubuyobozi bw’inzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zigenda zigera ku byiciro by’ibanze bizatuma abacukuzi bo ku rwego rwo hasi biyumva muri iyi gahunda, bigabanure akajagari kandi birinde magendu zakunzwe kurangwa muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko byemezwa n’ababishinzwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka