Nyamagabe: Umuhanda uhuza umurenge wa Musange n’umujyi wa Nyamagabe ugiye gukorwa

Umuhanda Gasaka-Musange wari imbogamizi zatumaga abaturage b’umurenge wa Musange batagera mu mugi wa Nyamagabe ku buryo bworoshye ngo ugiye gukorwa, abaturage b’uyu murenge bakurwe mu bwiyunge.

Mugisha Philbert, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe atangaza ko imbogamizi zari ziri mu ikorwa ry’uyu muhanda ureshya na kirometero 30 zose zakemutse, ubu bakaba bategereje ko umuntu watsindiye iri soko asinya amasezerano agatangira imirimo.

Umuyobozi w’akarere yizeza abaturage ko mu gihe kitarambiranye uyu muhanda uraba watangiye gukorwa, ariko agasaba abaturage gushaka uko bazawubyaza inyungu banyuzamo umusaruro w’ibihingwa byabo bigana ku masoko.

Abaturage bo mu murenge wa Musange bashimishijwe n’iyi nkuru nziza bategereje igihe kinini. Batangaza ko kubera uyu muhanda uburyo uteye byajyaga bibahenda kujya mu mujyi wa Nyamagabe ndetse imvura yaba yanaguye bakabura uko bagerayo.

Nzabonimpa Sylvestre yagize ati: “twari dufite ikibazo cyo kujya Nyamagabe, umuntu yafataga moto kugenda no kugaruka umuntu agatanga ibihumbi 10 cyangwa hejuru yayo. Hari n’ubwo imvura igwa ntibyemere kuko bitakunda kugenda. Iyi ni inkuru nziza ku baturage ba Musange n’abandi bakunda kuhagenda”.

Aba baturage kandi bavuga ko bizanaborohera kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse, mu gihe uzaba ukorwa bagahabwa akazi ndetse nyuma yo gukorwa bakaba bifuza ko bahabwa imodoka izajya ibunganira mu ngendo zabo za buri munsi.

Hari hashize igihe kinini isoko ryo gukora uyu muhanda ryatanzwe ubu ibibazo byose bikaba byarakemutse, imirimo igatangira mu minsi ya vuba.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabashimira kubyo mubasha kutugeza ho gusa ducyeneye numuriro nkatwe rubyiruko udufasha kwiteza imbere twihangira imirimo aho kugirango duteze imbere Kigali natwe twaza tugateza imbere iwacu imisoro ikaboneka natwe tugatera imbereigateza nyamagabe imbere igatengamara musange ndagukunda

nkusi patrick yanditse ku itariki ya: 6-08-2018  →  Musubize

Turashimira ubuyobozi bwa nyamagabe uko bushyira mu bikorwa imihigo.ubu kuva musange kugera nyamagabe ni nka kaburimbo kubera uriya muhanda.mayor wacu tukuri inyuma.

Bahore Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

TURASHIMIRA UMUYOBOZI W’AKARERE KA NYAMAGABE KURI URIYA MUHANDA WA NYAMAGABE-MUSANGE NDI UMUTURAGE WA MUSANGE UBU UWO MUHANDA URI HAFI KUZURA HARI GUSUKWAMO RATERITE.MAYOR WACU NAKOMEREZE AHO KUGEZA KU BATURAGE IBIKORWA REMEZO.TUMURI INYUMA MU KWESA IMIHIGO.NYAMAGABE YACU HORA KU ISONGA.

Ntawigira Abel yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka