Nyamagabe: Kongere y’inama y’igihugu y’abagore yateranye yiga ku “Guharanira kwigira”

Abagize inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe batangiye inteko rusange y’iminsi ibiri aho baganira uburyo kwihangira imirimo byabafasha muri gahunda yo KWIGIRA bemeza ko ariyo yakemura byinshi mu bibazo abagore bahura nabyo.

Iyi nteko rusange y’abagore mu karere ka Nyamagabe yatangiye tariki 26/12/2012 ifite insanganyamatsiko igira iti: “mugore ihangire umurimo uharanire kwigira niko gaciro kawe”.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamagabe, Mukarwego Umuhoza Immaculée, avuga ko kwihangira imirimo ari inzira yo kwigira kandi ngo abagore babifitemo uruhare runini.

Mu magambo ye, Mukarwego yagize ati: “Umugore mwiza; ni urugo rwiza! Umugore wifite, umugore wigize niwe ugira n’umuryango”.

Abagore bitabiriye inteko.
Abagore bitabiriye inteko.

Abagore bitabiriye iyi kongere yahuje abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu tugari, ku mirenge, ku karere ndetse n’abahagarariye amakoperative batangaje ko iriya nsanganyamatsiko irushijeho kubashyigikira muri gahunda batangiye zo kwihangira imirimo no kwishakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo ahanini bijyanye n’ubukungu ngo bikunze no kuba nyirabayazana w’ihohoterwa bamwe muri bo bakorerwa.

Nyiranyenzi Marie Chantal wo mu murenge wa Gatare yagize ati “Kwihangira umurimo twumva ari ikintu cyazadufasha kugira ngo dutere imbere kandi iyo umugore yateye imbere ni ukuvuga ko n’umuryango wose uba wateye imbere”.

Murekatete Ancille ukomoka mu murenge wa Nkomane avuga ko mu rwego rwo kwigira bashinze ibimina byo kwizigama no kugurizanya ubu bakaba bafite miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Byiringiro Emile yagaragarije abagore bari muri iyi nteko ko akarere kabahanze amaso cyane mu bijyanye no kwesa imihigo.

Muri iyi nteko, biteganijwe ko abagore baganira ku ruhare rw’abagore gutuma imiryango yesa imihigo, uburyo aba bamutima w’urugo bagira ubushobozi n’ubushake byo kugenzura no gukurikirana ibikorwa n’inzego z’ubuyobozi, kurwanya imirire mibi hamwe no kwihangira imirimo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka