Nyagatare: Yashyikirijwe inzu yubakiwe na banki y’abaturage

Mutegwaraba Marie Claire wo mu mudugudu wa Mugali mu murenge wa Nyagatare yashyikirijwe inzu yubakiwe na banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR).Gusa ariko nanone arasabwa kwigirira ikizere no kurushaho gufatanya n’abandi kugira ngo bagere ku iterambere.

Kuwa 27 Nyakanga umwaka wa 2012, mu muganda usoza uko kwezi nibwo hacukuwe umusingi w’iyi nzu, Mutegwaraba yari yemerewe kubakirwa na Banki y’abaturage ishami rya Nyagatare.

Icyo gihe uyu mubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yari yizejwe ko inzu ye izuzura mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Ibi byanze yaje gufashishwa amahema ashyira ku nzu ye kugira ngo adakomeza kunyagirwa.

Nyuma y’igihe iyi nzu yatangiye kubakwa ndetse inashyirwaho ingengo y’imari iruta kure iyari yateganijwe mbere. Akigera bwa mbere muri iyi nzu ye, Mutegwaraba n’amarira menshi y’ibyishimo, yemeza ko atigeze asinzira kuko atumvaga aho ari agereranije naho imvura yagwaga we akababara mu gihe abandi bishimye.

Aha akaba ashima inkunga yatewe kimwe n’ubuyobozi budahwema kwita ku batishoboye. yagize ati « Sinabona icyo mvuga. Gusa ndashimira Banki y’abaturage y’u Rwanda na Leta yacu idahwema guteza imbere abatishoboye ».

Uretse gushimira cyane banki y’abaturage ishami rya Nyagatare kubera inzu igezweho yamwubakiye, anashima uruhare radiyo y’abaturage ya Nyagatare yagize mu buvugizi yamukoreye kugira ngo iyi nzu yubakwe.

Asobanura impamvu uyu Mutegwaraba Marie Claire yubakiwe iyi nzu nyamara atari umunyamuryango wa banki y’abaturage, Rudacogora Jerome umucungamutungo wayo ishami rya Nyagatare avuga ko ari imwe mu ntego z’abanyamigabane b’iyi banki yatangiye ari koperative, aho bifuje gushyira 5% by’urwunguko akajya mu bikorwa rusange harimo gufasha abatishoboye. Ati « dukora n’abaturage kandi tugomba kubafasaha kwikura mu bukene ».

Mu butumwa bwe, Twahirwa Theoneste umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe urubyiruko umuco na siporo asaba Mutegwaraba gufata neza inzu yubakiwe, kwigirira ikizere no kwegera abandi kugira ngo yiteza imbere.

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Mugali bemeza ko bishimira ko uyu mubyeyi yubakiwe bityo bakemeza ko azabasha kwiteza imbere kuko abonye aho akinga umusaya.

Inzu Mutegwaraba Marie Claire yubakiwe ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyoni 11 ifite umusarane, ubwogero, igikoni n’ubuhunikiro, nyamara mbere yaragombaga kubakirwa itarengeje agaciro ka miliyoni imwe gusa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banki yacu hafi yacu, uri banki yabaturage pe!!!!!! dukomeje kwishimira ibikorwa byiterambere ukomeje kudukorera. ngayo amashuri hirya no hino, ngaho namacumbi ugezeyo ngo udufashe.

godfrey yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka