Nyagatare: Abakora umwuga wo gutwara moto barashishikarizwa umuco wo kwizigama

Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara moto rurashishikarizwa kudapfusha ubusa ibyo rwakoreye, ahubwo rukagira umuco wo kuzigama, nk’uko babihuguriwe mu muhango wo gutangiza ishami rya sendika y’abamotari mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare.

Mu mpanuro bahawe na Rwabarinda Aloys, uhagarariye sendika mu ntara y’Iburasirazuba, yabasabye gukunda umurimo wabo kandi bagaharanira gutera intambwe bagera ku byo badafite.

Ku ruhande rwabo, aba bamotari bishimiye intambwe bamaze gutera, aho batangiye ari abanyonzi b’amagare ubu bakaba bageze ku gukoresha moto zabo.

Ikindi basabwe ni ukwirinda gusesagura nk’uko bakunze kubivuga mu mvugo ivuga ngo: Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri. Babwirwa ko ahubwo amavuta y’umugabo ari amuhoraho, nk’uko byatangajwe na Emanuel Hakuzweyezu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukama.

Jonas Ngobaka, Umuyobozi wa Sendika y’abamotari mu karere ka Nyagatare, we yatangaje ko icyo gikorwa kiri mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kwegera abanyamuryango no kubakangurira kuba abafatanyabikorwa beza ba Leta.

Uyu mwuga kandi ngo uzagira inyungu ku miryango y’abawukora abaturage muri rusange n’ubuyobozi, kuko bizagabanya umubare w’abadafite akazi, nk’uko Hakuzweyezu yakomeje abitangaza.

Ikindi kibanzweho muri uyu muhango ni ubufatanye n’izindi nzego mu kurwanya ibiyobyabwenge, bikunze kugaragara muri iyi mirenge iri hafi y’umupaka n’igihugu cya Uganda.
Iri shami rya sendika Sytramorwa ryatangiranye abanyamuryango 44, banahawe umwenda w’akazi. Mu byo bemerewe n’abayobozi babo harimo ubuvugizi, kubahuza n’ibigo by’imali n’ibindi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka