Nyabihu: Yubatse inzu agura n’inka abikesha kawa

Bamwe mu bahinzi ba Kawa bavuga ko ari igihingwa cyabateje imbere ugereranije n’ibindi bahingaga. Ngezahohuhora Joseph utuye mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu avuga ko yabashije kubaka inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2.

Yanaguzemo inka na radiyo kandi ngi iyo kawa ye yeze icyo ashaka arakibona kubera amafaranga akuramo. Ubu umuhinzi wa kawa ahabwa amafaranga 130 ku kilo.

Uretse uyu mugabo, umukecuru Mujawabaganwa Caritas utuye mu kagari ka Gisizi, avuga ko nyuma yo kubona akamaro ka Kawa yahisemo kujya kugura ibiti byayo.

Ibiti yaguze ngo byamufashije kurera abana yasigaranye b’imfubyi kuko ari umupfakazi, ndetse kawa yanamufashije kurera abana be, anarihira umwe muri bo wiga mu mwaka wa 4 w’ayisumbuye i Nyamata.

Uretse ibyo, avuga ko kawa iyo yeze imufasha muri byinshi, ikaba yaratumye atiyandarika ashaka icyo yareresha abana. Gusa ngo ikibazo kiboneka ubu ni igiciro cya Kawa gitoya ugereranije n’ibyo umuhinzi aba yakoze.

Ngezahoguhora Joseph n'umukecuru Caritas ni abahinzi ba kawa baduhaye ubuhamya ku iterambere yabagejejeho.
Ngezahoguhora Joseph n’umukecuru Caritas ni abahinzi ba kawa baduhaye ubuhamya ku iterambere yabagejejeho.

Amani Nshutiyimana, ushinzwe gukurikirana igihingwa cya Kawa mu karere ka Nyabihu, avuga ko igiciro cya kawa kigenwa ku isoko mpuzamahanga bitewe n’ubwiza bwa kawa ndetse n’ubwinshi bwayo.

Avuga ko akeza kigura, iyo kawa ari nziza, ifite uburyohe bituma igurwa ku giciro cyo hejuru ku isoko mpuzamahanga ariko iyo atari nziza ugura aguhera ku giciro ashaka. Ikindi kandi iyo kawa yabaye nyinshi cyane ku isoko mpuzamahanga nabyo bishobora kugabanya igiciro.

Iyi akaba ariyo mpamvu bakora ibishoboka mu gushishikariza abahinzi gukorera kawa neza, bityo ikahera mu murima ari nziza, ikagera ku ruganda ari nziza, ikazaba nziza mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, ari nabyo bizatuma yabona igiciro kiri hejuru.

Hatangiye gahunda yo gukata kawa

Kuri uyu wa 10/07/2013, mu karere ka Nyabihu habaye igikorwa cyo gukata Kawa mu rwego ryo kuyisazura ngo itange umusaruro utubutse kurushaho. Icyo gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Jomba ahakaswe Kawa ku buso bungana na hegitari 6,5.

Umukozi wa NAEB mu ntara y’Iburengerazuba, Kayiranga Innocent, yatangarije abari bitabiriye icyo gikorwa ko hari ubwoko butatu bw’ikata rya kawa kandi ko iyo bukozwe neza kawa yera neza, izira ibyonnyi n’ibisambo ikabyibuha ikagira n’ibitumbwe byiza biremereye ku buryo bizamura umuhinzi.

Abahinzi ba kawa basobanuriwe akamaro k'igikorwa cyo gukata kawa.
Abahinzi ba kawa basobanuriwe akamaro k’igikorwa cyo gukata kawa.

Yaboneyeho gushishikariza abahinzi gufata neza kawa yabo,bagakora amakata yose uko agenwe mu bihe byayo kandi bakibuka n’indi mirimo ikorerwa kawa nko kuyisasira n’ibindi ngo irusheho gutanga umusaruro.

Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu hatewe hegitari 30 umwaka ushize, hakaba hari umuhigo ko kawa yazaterwa ku buso bukubye kabiri n’imisago ubwatewe umwaka ushize bitewe n’iterambere igeza ku bahinzi, ku karere ndetse n’igihugu muri rusange.

Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu kawa igeze ku buso busaga hegitari 250; nk’uko bitangazwa na Mukaminani Angele, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka