Nyabihu: Amatara yo ku muhanda yatumye bongera amasaha yo gukora

Amatara rusange yashyizwe ku muhanda wa kaburimbo kuva muri centre ya Mukamira werekeza ku Karere ka Nyabihu ahareshya na km 2 yatumye abahakorera imirimo itandukanye yiganjemo iy’ubucuruzi n’ubukorikori bongera amasaha y’akazi.

Aya matara afitiye akamaro kanini abakora imirimo itandukanye muri santire ya Mukamira n’ahayegereye kuko hari na gare abagenzi bategeramo imodoka cyangwa bakazivamo bwije.

Kuba inzira abaturage baca bataha iba ibona, bavuga ko nta mpungenge bakigira zakururwa n’umwijima nk’uwaharangwaga mbere ari nayo mpamvu bongereyeho igihe ku cyo bakoraga.

Mu karere ka Nyabihu hashyizwe amatara ku muhanda ku ntera ya kilometero ebyiri.
Mu karere ka Nyabihu hashyizwe amatara ku muhanda ku ntera ya kilometero ebyiri.

Masengesho Jean Paul, umwe mu baturage baturiye aho, akaba anigisha ku kigo kiri hafi aho yadutangarije nta kibazo agira mubyo aba ari gukora, mu gihe bwaba bwije atarabirangiza, kuko aba yizeye ko mu gihe umuriro uhari aza kunyura ahabona nta kibazo.

Mu gihe mu Rwanda abantu bashishikarizwa kongera amasaha yo gukora, amatara agenda ashyirwa ku mihanda hirya no hino aho abantu banyura nayo ngo hari icyo yongeraho ku bijyanye no kongera amasaha y’akazi.

Ibyo abashishoza bakaba babibonamo igisubizo gishobora kongera iterambere kuko uko amasaha yo gukora yiyongera ari nako umusaruro ushobora kwiyongera n’ukora agatera imbere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka