Ngororero: Babonye Gare nshya nyuma y’igihe binubira aho bategeraga

Abatwara abagenzi n’abagenzi ubwabo bategera imodoka ahantu hadatunganye mu karere ka Ngororero basubijwe kubera gare nshya yuzuye, nyuma y’igihe kinini basaba ikigo abagenzi bategeramo imodoka.

Iyi gare yuzuye ariko yubatswe n’umuntu ku giticye washoyemo imari mu mujyi rwagati nk’uko byari biteganyijwe ku gishushanyo mbonera.

Gusa hari bamwe mu batwara abagenzi bagaragazaga kutishimira kuba iyo gare yarahawe umuntu kugiti cye, aho kuyiha koperative y’abatwara abagenzi, nk’uko bikunze gukorwa ahandi mu turere.

Iyi niyo gare nshya yatangiye gukoreshwa.
Iyi niyo gare nshya yatangiye gukoreshwa.

Ariko muri rusange abatwara abagenzi bishimiye ko bagiye gukorera ahantu hatunganye, kandi ngo nyiri icyo kigo natabagora ngo abahende ku biciro bazakorana neza. Gedeon Ruboneza, umuyobozi w’akarere yatangaje ko nta kibazo bizatera ku mikoranire y’impande zombi.

Kimwe mu byo abagenzi bishimiye ni uko aho hantu nta mukungugu uhari nk’aho basanzwe bategera, kuba hari amazu azakorerwamo ubucuruzi bw’ibyo abagenzi bakenera, kugira aho bicara bategereje imodoka hasakaye, umutekano w’ibintu byabo kuko gare izitiye n’ibindi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka