Ngoma: Rwiyemezamirimo wubaka isoko ry’akarere yataye imirimo

Abakozi 80 bakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma bavuga ko bamaze amezi atanu bakora badahembwa kubera ko rwiyemezamirimo wubaka iri soko yishyuwe ngo akomeze imirimo ariko ntiyongera kugaragara ku kazi.

Rumuriza Theobari uhagararie campany y’ubwubatsi yitwa “Elite General Contractors” ngo kuva aho akarere kamwishyuriye miliyoni zigera kuri 40 ngo akomeze imirimo abakozi ntibongeye kumubona.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Ngoma avuga ko uyu rwiyemezamirimo yahawe amafaranga ngo akomeze imirimo yo kubaka ntahite abikora none ngo n’iyo bamuhamagaye kuri telephone ntiyitaba.

Bamwe mu bakorana na Ruhumuriza Theobari bavuga ko amafaranga yahawe yahise ajya kuyakoresha ahandi yubakaga yari yaratsindiye isoko, ko ngo azagaruka gukomeza isoko aruko aharangije.

Gutinda kwishyura rwiyemezamirimo wubaka isoko byatumye ridindira kugera ubwo rimaze umwaka urenge ritararangira.
Gutinda kwishyura rwiyemezamirimo wubaka isoko byatumye ridindira kugera ubwo rimaze umwaka urenge ritararangira.

Izi nyubako z’iri soko zimaze umwaka urenga zituzura kubera ibibazo by’ibura ry’amafaranga rituma imirimo ihagarara, abakozi bubaka muri iri soko bavuga ko batarishyurwa ndetse hari n’abavugaga ko batarahembwa amafaranga yabo bamaze umwaka bakora.

Imirimo yo kubaka isoko rya mbere yarangiye mu 2010 yari yatwaye miliyoni zirenga 473 aho hari hubatswe isoko rigezweho ndetse n’izindi nyubako z’ubucuruzi ku nkunga y’icyahoze kitwa CDF.

Mu kwagura iri soko byari biteganijwe ko hagombaga kongerwa inyubako zirimo amasitandi mashya, amazu y’ubucuruzi agera kuri 24, pariking na pavement y’imbuga y’iri soko.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko indwara yo gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo wagirango iri muntara y’iburasirazuba yose?mumbarize Nehemie wa rwamagana impamvu batishyura ECONTEC yubatse salle Kitazigurwa murimuhazi ikarinda igera naho itahwa na Nyakubahwa Jeannette
Kagame abakozi batishyuwe. Birababaje.

g.alias dr mish yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka