Ngoma: Hazakoreshwa hafi miliyari 77 mu bikorwa by’iterambere mu myaka itanu

Njyanama y’akarere ka Ngoma yemeje umushinga ukubiyemo ibikorwa by’iterambere ry’aka karere (DDP) bizakorwa mu gihe cy’imyaka itanu bikazatwara amafaranga miliyari 76, miliyoni 731 n’ibihumbi 440. Ibikorwa remezo kiziharira 60% by’iyi ngengo y’imari.

Imwe mu mishinga iri muri iri genamigambi, harimo kubaka imihanda mu buryo bugezweho, kubaka stade regional ya Ngoma, kubaka hotel y’inyenyeri eshatu, kubaka ndetse no gushyiraho urumuri ku mihanda n’ibindi birimo iby’imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Aya mafaranga azava mu ngengo y’imari ya Leta yoherereza akarere, mu misoro aka karere kinjiza ndetse no mubafatanyabikorwa binyuze muri JADF; nk’uko byasobanuwe na perezida wa Njyanama y’akarere ka Ngoma, Rwamurangwaho Stephen.

Bureau ya Njyanama ndetse n'abayobozi batandukanye mu karere ka Ngoma bari bitabiriye umuhango wo kwemeza uyu mushinga.
Bureau ya Njyanama ndetse n’abayobozi batandukanye mu karere ka Ngoma bari bitabiriye umuhango wo kwemeza uyu mushinga.

Yabisobanuye agira ati “Tugerageza gusubiza ibibazo bikomeye kurusha ibindi bibangamiye iterambere ry’akarere. Tuzaba tugeze ku ntambwe ishimishije nubwo hazaba hakiri byinshi byo gukora ariko hazaba hari impinduka zigaragara mu karere ka Ngoma.”

Ubwo hasobanurwaga uko imishinga y’iterambere ikubiye muri iri genamagambi ry’imyaka itanu yatoranijwe, ubuyobozi bwagaragaje ko iyo mishinga yatoranijwe biturutse mu baturage bo hasi aho batanze ibitekerezo byagiye bihuzwa bigahabwa agaciro.

Uyu muhango wo kwemeza igenamigambi ry’iterambere ry’akarere ka Ngoma ry’imyaka itanu, wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Anita Assiimwe, akaba ashinzwe gukurikirana akarere ka Ngoma byumwihariko.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere kacu rwose gasigaye gasobanutse kuko impinduka zatangiye kuboneka ubanza bitazarindira iyo myaka yose itanu.Ikipe y’akarere irigukora biragaragara ko iriguhuza neza kandi ko akarere kari gutera imbere.Wenda Ngoma yaba umugi Disi. Abayobozi ba Ngoma Oye kandi mu mihigo ni mutaba abambere rwose tuzajurira pe.

kayihura yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka