Ngoma: FIOM yatanze miliyoni 36 ku bagore bakennye ngo bakore inganda zitunganya Kawunga

Abagore 230 bo mu cyiciro bya 1 ni icya 2 cy’ubudehe, bibumbiye mu makoperative abili bahawe miliyoni 36 n’umushinga FIOM-Rwanda ngo bagure imashini zitunganya kawunga iva mu bigori biteze imbere.

Aba bagore bari basanzwe bafite koperative zihinga ibigori mu murenge wa Kazo n’umurenge wa Karembo ho mu karere ka Ngoma.

Ubwo aba bagore bakiraga izi mashini ku mugaragaro, umuyobozi w’umushinga FIOM-Rwanda, Rukwatage Jeanvier, yasobanuye ko batanze izo mashini mu rwego rwo guteza imbere aba bagore bakennye babafasha kwihangira imishinga yunguka muri za koperative zabo.

Yagize ati “Ibi ni ukubafasha kugirango namwe mwiteze imbere, ntago tuzakomeza kubafasha mu bintu byose ahubwo twe tubahaye intangiriro kandi ndibaza ko bizabateza imbere nimuramuka mubikoresheje neza.”

Imwe mu mashini yifashishwa mu gukora akawunga.
Imwe mu mashini yifashishwa mu gukora akawunga.

Umugore uhagarariye koperative yahawe imashini yo gutunganya ifu ya kawunga i Kazo, Mukarugwiza Brigitte, yatangaje ko bishimira iyo nkunga kandi ko nabo batangiye guharanira kwigira aho nabo ngo babashije kwigurira ikibanza cya miliyoni imwe n’igice cyo kuzakoreramo.

Gusa uyu mugore yagaragaje imbogamizi bahuye nazo zuko iki kibanza ahantu bakiguze abaturanyi baho bavuga ko izo mashini zitera urusaku bityo bakaba barasabwe n’ubuyobozi gukemura icyo kibazo cyangwa bakahimuka.

Aba bagore bavuga ko ubwo baguraga icyo kibanza ubuyobozi bwababwiye ko nta kibazo cyari gihari ariko nyuma bikagaragara ko biteza urusaku, bityo bakaba basaba akarere ka Ngoma ko kabafasha kwimukira ahandi bageneye amakoperative kuko ngo bo udufaranga bari bitanze bakusanya twabashizeho.

Bagenzi babo bo mu murenge wa Karembo ubwo bashyikirizwaga izi mashini zifite agaciro ka miliyoni 18 kuri site yabo, bishimiye iki gikorwa ndetse banavuga ko bagiye guhita batangira gukora akawunga bidatinze.

Muri izi koperative zombi uko ari ebyiri zigizwe n’abagore 85% akaba ari nabo bari mu myanya ifata ibyemezo, naho abagabo bo bakaba ari 15% gusa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabonye abo bagore bamaze guterimbere cyane aho basigaye bapakiza imodoka kawunga.

bob yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka