Ngoma: Abaturage batuye mu manegeka bazaba batashye amazu mashya mu mezi atatu

Abaturage icyenda bari batuye muri zone zishobora kuberamo Ibiza babwiwe ko mu mezi atatu bazaba batashye inzu nshya mu mudugudu ahatateza Ibiza mu murenge wa Kazo.

Mu muganda udasanzwe wabaye tariki 08/06/2013 wo gutegura aho abavanywe muri zone y’ibiza bazatuzwa, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yibukije akamaro ko gutura mu midugugu, avuga ko iyo abaturage bari hamwe byorohereza Leta gutanga ubutumwa buganisha ku iterambere no ku buzima bwiza.

Yagize ati “Iyo abantu bari hamwe bigira ku bandi bakigiramo umuco wo gufatanya, umuco wo kubana, kumenyera kubana, ariko by’umwihariko noneho byorohereza na Leta kubarindira umutekano no kubagezaho ibikorwa rememezo.”

Nkuranyabahizi Emile yabajije ikibazo avuga ko nubwo icyo kibanza kizubakirwaho aba hantu byavuzwe ko ari icya Leta we yemeje ko ibyo bibanza biri mu isambu ye bwite.

Ibi byatumye hashyirwaho itsinda ry’impuguke zizakurikirana iki kibazo hakurikijwe amategeko agenga ubutaka, uyu Nkuranyabahizi yaba ari mu kuri akazahabwa ingurane y’amafaranga cyangwa ubundi butaka, nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma.

Nyuma y’uyu muganda hasuwe kandi inyubako y’ikigo nderabuzima cya Gahurire ndetse n’ibiro by’akagari k’Umukamba. Bikaba biteganyijwe ko izo nyubako zombi zizatahwa mu minsi ya vuba zimaze kuzura.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka