Musambira: Nyuma y’umwaka bafashwa na VUP bamaze kugura inzu y’ubucuruzi

Abahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, bahisemo gushora inkunga bahabwa mu mishinga ibateza imbere, none bamaze kugura inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 no guhinga icyate cy’imyumbati cya hegitari 10.

Nk’uko Mukamana Consilie, umwe mu bagenerwabikorwa ba VUP, abitangaza, ngo ibi babigezeho bishyira hamwe muri Koperative, maze bagakoresha igice kimwe cy’inkunga bahabwa mu mishinga, ikindi bakagikemuza ibibazo by’ingo za bo.

Abo bahabwa inkunga y’ingoboka bagera kuri 344. VUP yatangiye gukorera mu murenge wa bo muri Nyakanga 2012. Ngo bahise bakora Koperative y’abahinzi b’imyumbati (CAEM), bayitera ku buso bwa hegitari 10 mu sambu batijwe n’umurenge wa Musambira.

Abanyamuryango bavuga ko bamaze amezi arindwi batabona ikunga, maze aho bayaboneye akazira rimwe, bahita bayashora mu mushinga wo kugura inzu y’ubucuruzi, kugira ngo bazabone aho bagurishiriza umusaruro wa bo wimyumbati, ndetse bagire n’igikorwa kirambye.

Ngo buri munyamuryango, ubusanzwe afata kuva ku mafaranga 7500frws kugera kuri 25000frws bitewe n’umubare w’abantu atunze mu rugo, yatanze umugabane w’amafaranga 58500frws, maze yose hamwe asaga miliyoni 20; ari nazo baguzemo inzu y’ubucuruzi y’imiryango ine.

Abanyamuryango bishimiye ibyo bikorwa bamaze kugeraho, kuko bibaha icyizere ko mu gihe VUP izaba itakibafasha bazabona uko babaho.

Uwitwa Muyizere Clotilde avuga ko ashimishijwe n’uko no mu gihe azaba atakiriho, abana be bazajya babona ku nyungu ziva muri iyo nzu, dore ko umuryango umwe uzajya ukodeshwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Baragira inama abandi batishoboye bahabwa inkunga kuzikoresha mu bikorwa bigaragara aho gushakamo ibyo kurya gusa. Uwitwa Rudasingwa Francois, aragira ati “inama nagira abantu babona amafranga bakayajyana mu bintu bitarambye, ni ugutekereza ku bikorwa bigaraga byabakura mu bukene”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, avuga ko hari icyizere ko imishinga y’iterambere izahindura imibereho y’aba batishoboye bafashwa na VUP kuko ibikorwa bamaze kugeraho nyuma y’umwaka umwe bafashwa, bigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka