Muri 2024 turifuza ko abakuze 60% bazaba barize ikoranabuhanga - Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga, yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu COMESA yabaye ku nshuro ya 21.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yashimiye Abdel Fattah El Sisi nk’umuyobozi mushya wa COMESA, na Andry Rajoelina ucyuye igihe ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere intego z’umuryango.

Yavuze ko COMESA itigeze ijya kure y’intego zayo, mu bihe bya Covid-19 ndetse yakomeje gushyira imbere iby’ingenzi mu koroshya gahunda z’ubucuruzi.

Yagize ati: “Ibi kandi bigaragazwa n’urubuga rw’ikoranabuhanga rwemejwe n’inama y’Abaminisitiri umwaka ushize. Mu gihe rero iyi ari intambwe ya mbere mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi, umurava wacu ntabwo ukwiriye guhagararira aha, ndetse kandi tukizera ko abaturage bacu na bo babigiraho uburenganzira.”

Ati “Ni yo mpamvu, ngira ngo munyemerere ngire ibitekerezo bike ntanga byadufasha gukorera hamwe: Icya mbere tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha ikoranabuhanga. Mu Rwanda turimo kwimakaza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse muri 2024 turifuza kugera ku ntego ya 60% y’abakuze bazaba barize ikoranabuhanga.”

“Icya kabiri, birakwiye ko mu muryango wa COMESA hashyirwaho imirongo migari yoroshye, iciye mu mucyo kandi itekanye, yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ku bucuruzi buto n’ubuciriritse bwambukiranya imipaka.”

“Icyanyuma, ubuhahirane bwa Afurika buzagerwaho bishingiye ku guhozaho, gushyira imbere mu kwaguka n’iterambere ry’umugabane. Kuri iyi ngingo rero ndakirana ikaze raporo ya 17 y’umuryango wa COMESA y’inama y’Abaminisitiri b’bubanyi n’amahanga yateranye mu ntangiriro z’Ugushyingo 2021.”

“U Rwanda ruzakomeza gushyira imbere gukorana n’abafatanyabikorwa mu muryango wa COMESA mu rwego rwo kugera ku mahirwe menshi ahari mu bucuruzi n’iterambere ry’umuryango”.

Muri iyi nama ya COMESA iteranye ku nshuro ya 21, habaye ihererekanyabubasha hagati ya Misiri igiye kuyobora COMESA, ikaba isimbuye Madagascar yayoboye uyu muryango kuva mu mwaka wa 2016.

Inama ya COMESA ya 21, yabereye i Cairo mu Misiri ikaba yahuje abakuru b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu byabo 21. Bamwe bayitabiriye imbonankubone, abandi bayitabira bifashishije ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka